00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chriss Eazy yigaramye ibyo kwinjira muri ‘1.55 AM’ ya Coach Gael

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 28 January 2024 saa 02:50
Yasuwe :

Chriss Eazy yaguye mu kantu ubwo yabazagwa ibyo gusinyishwa na Coach Gael uyobora 1.55 AM ibarizwamo Bruce Melodie, Element na Ross Kana.

Ni inkuru yari imaze iminsi igarukwaho cyane n’abantu baba mu myidagaduro umunsi ku wundi, bavuga ko Chriss Eazy ari umwe mu bahanzi, 1.55 AM ihanze amaso muri iki gihe.

Hari abavugaga ko abashinzwe gushaka abahanzi muri iyo nzu baba baregereye Chriss Eazy, ibiganiro bikaba bigeze kure mu ibanga rikomeye.

Ubwo Chriss Eazy yaganiraga n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatany, yakomoje ku bimaze iminsi bivugwa, ashimangira ko amakuru yo kuva muri Giti Business Group ya Junior Giti atari yo.

Ati “Navuga ko umukire cyangwa undi muntu ufite ubushobozi wampanga amaso, byaba ari ibintu byiza, gusa kuba hari ushaka kumvana aho ndi, ibyo ntabwo aribyo, ariko n’uzaza nizeye ko azareba abo turi kumwe n’ibyo turi gukora akongeramo imbaraga.”

Ku ruhande rw’iyi sosiyete ya 1.55 AM, iherutse gutangaza ko bageze kure umushinga wo gusinyisha abahanzi bashya, baza basanga Bruce Melodie, Element na Ross Kana.

Mu buhanzi bashyirwa mu majwi ko bashobora gusinyishwa na 1.55 AM, harimo Kenny Sol, Chriss Eazy, Kevin Kade, Yampano n’abandi bitezweho kuzamura ibendera ry’umuziki nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Chriss Eazy akunzwe muri iyi minsi kubera indirimbo 'Bana'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages