Umuhanzi Muneza Christophe uzwi ku izina rya ‘Christopher’ ukora RnB, avuga ko ashimishijwe cyane n’intambwe amaze gutera muri muzika akiri muto, kandi abishimira cyane abafana be kuko ari bo bamutera imbaraga.
Kugaragarizwa ko akunzwe birimo kuba ahabwa impano zitandukanye na benshi mubo ahura nabo, Christopher avuga ko bimutungura ariko bikamushimisha cyane kuko imyaka ye itatumaga yiyumvisha ko hari aho yagera mu muziki ndetse akitinya, ariko abifashijwemo n’abafana be ahanini, agira imbaraga zituma yiha icyizere ko azagera kuri byinshi, nk’uko yabitangarije IGIHE.
Yagize ati: "Uretse n’urubyiruko, nishimira ko n’abakuze banyereka ko biyumva mu ndirimbo zanjye. Nibo nkesha amahirwe ngenda ngira mu muziki wanjye, bikanyereka ko batita ku kuba ndi muto mu myaka, bityo bikampa imbaraga zo gukora kugira ngo ntazabatenguha."
Christopher ubu uri guhatana n’abandi bahanzi 10 mu marushanwa ya PGGSS III, kuva akiri umwana ubusanzwe ngo yumvaga yakwiririrmbira muri Korali gusa, nubwo n’ubu agerageza kujya kuririmbamo, dore ko yakuriye Korali Saint Agustin ya Paruwasi ya Nyamirambo.
Reba indirimbo ye "Byanze" hano:



















TANGA IGITEKEREZO