Umuhanzi w’Umunyamerika uzwi ku izina rya Ciara, kuri ubu yahisemo gukoresha umukunzi we mu mashusho y’indirimbo ye nshya yise “ Body Party”, abaye umwe mu bahanzi bahisemo gukoresha abakunzi babo nyuma ya Beyonce.
Inkuru dukesha Bongo5, iravuga ko mu ndirimbo ya Ciara nshya “Body Party”, yabonye ko atari ngombwa ko yashaka undi muhungu bayikorana, ahitamo gutumira umukunzi we nawe uririmba injyana ya HipHop kuba ariwe yakoresha muri ayo mashusho.
Mu mashusho y’iyi ndirimbo nshya ya Ciara uzwiho impano yo kubyina neza , agaragaza ko ari umukunzi we koko hari uburyo amwitwaraho bidakunze gukorerwa kuri buri musore wese.



















TANGA IGITEKEREZO