Umuraperikazi Uwimana Aisha uzwi ku izina rya ‘Ciney’ wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Nkunda’, ‘Ngwino nkwereke’ yakoranye na Lil P, ‘Ndabaga’, ‘Tuma bavuga’, n’izindi , ari gukora ubutaruka kugira ngo ashyire hanze album ye ya mbere ateganya kumurika muri Kanama uyu mwaka.
Ciney ari mu bikorwa byo gutunganya amashusho y’indirimbo zizaba ziri kuri album azatangaza uko azayita mu minsi iri imbere, dore ko ateganya ko azayishyira hanze igizwe n’indirimbo cumi n’ebyiri.
Yagize ati: “Ndi gushyiraho ingufu zanjye zose ku buryo mu kwezi kwa munani uyu mwaka nzageza ku bafana banjye, n’abakunzi ba muzika muri rusange, album iriho indirimbo 12 zifite n’amashusho.”
Ciney watangiye ibikorwa bye bya muzika ahagana mu w’2010, kugeza ubu amaze kugira indirimbo nyinshi harimo izo yikoranye n’izo yakoranye n’abandi, ndetse akaba anafite umushiinga wo gukorana indirimbo n’abandi bahanzi bakomeye bo muri aka karere ka Afurika y’iburasirazuba nka Navio, Jackie Chandiru, n’abandi.
Reba indirimbo ye ’Tuma bavuga’ hano:
Umva hano indirimbo ye nshya ’Ndabaga II’ yakoranye na Ziggy 55 na Jules Sentore:



















TANGA IGITEKEREZO