Uyu muhanzi yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Kibamba’ iri kuri album ateganya gusohora muri uyu mwaka wa 2022.
Mutabazi yavuze ko yakuze akunda umuziki kubera umuryango avukamo, ari nabyo byamufashije kuwinjiramo byeruye.
Ati “Niga mu mashuri y'icyiciro rusange ni bwo natangiye gukuza impano yo kwandika indirimbo gusa inyinshi nkazibika sinzishyire hanze kuko numvaga igihe cyo gutangira urugendo rwanjye rwa muzika kitaragera.”
Yavuze ko album ari gutegura iriho indirimbo zisubiza abantu icyizere kuko yizera ko buri wese ashoboye.
Yagize ati “Ikubiyemo ubutumwa numva nshaka gusangiza abazankurikirana harimo gusubiza icyizere mu bantu bumva nta cyizere cy’ubuzima kikiriho cyangwa bumva ari abanyantege nke, kuko ku bwanjye numva ko buri wese aba ashoboye ahubwo kwitakariza icyizere rimwe na rimwe aribyo bitudindiza.”
Album Kibamba ya Mutabazi iriho indirimbo 12. Imwe ni yo yamaze kujya hanze, arateganya gusohora izindi mu minsi ya vuba.
Uretse kuririmba, Clement Mutabazi azi no gucuranga bimwe mu byuma bya muzika nka piano na guitar.






Ibitekerezo 0