Kuri ubu afite indirimbo nshya yise’Peace For Health’ isaba abatuye isi kwimakaza amahoro nk’intwaro y’iterambere.

Ni umudepite uvanga inshingano n’ubuhanzi aho akora indirimbo ku ngingo zitandukanye zirimo gushishikariza abaturage kwimakaza amahoro, gushaka iterambere, kurangwa n’ubusabane.

Mu gihe isi yari ihanganye n’icyorezo cya Covid-19 nibwo yafashe ikaramu atangira kwandika, atangira guhanga indirimbo zivuga ku cyorezo cya Covid-19.

Aha ni naho yahise abona ko umuziki waba igikoresho muri gahunda zitandukanye by’umwihariko gusaba ko abatuye Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bakunga ubumwe.

Uwumukiza Françoise yabwiye IGIHE yagize ati “Nahereye ku ndirimbo ya Covid-19 nyiha inzego zarebwaga no kurwanya kiriya cyorezo. Nari umwiga kandi mu by’ukuri nta bunararibonye nari mfite mu buhanzi.”

“Njya gutangira nkicara mu nganzo byatewe n’icyorezo cya Covid-19. Nari narabaye umuririmbyi muri Chorale ya Emaus y’i Rwamagana muri Kiliziya Gatolika.”

Imbarutso yo guhanga Peace For Health

Depite Uwumukiza yasobanuye ko ajya muri studio gukora indirimbo itanga ubutumwa bw’amahoro, yabitewe no kubona inzitizi zituma amahoro atagerwaho uko bikwiriye.

Ati “ Amahoro abungwabungwa ni amahoro aturuka ku mitima, amahoro y’isi ntashobora kuboneka mu gihe hakiriho abantu bikunda. Abantu dusabwa kwiyibagirwa noneho tugasabira abandi ibyiza. Afurika niyunga ubumwe, ikagira ubukungu buhagije, ikihaza mu biribwa […] kubona ibyo kurya ni uburenganzira bwa buri wese ntabwo ari amahirwe abaturage bahabwa. Numva ko amahoro agomba guherekeza ubuzima bwiza buzira umuze. Buri wese aho ari ikwiriye kumugeraho tukubaka isi nziza.”

Yavuze ko umuziki ukoreshejwe neza, waba imbarutso y’amahoro muri Afurika, by’umwihariko iy’Iburasirazuba ari naho u Rwanda ruherereye.

Ati “Hari ibibazo mu by’ukuri bihari kandi biragaragara. Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ukeneye kwishyira hamwe. Umutwe umwe ntiwigira inama ahubwo ufasha gusara. Umuziki rero wakunga abaturage ba EAC, bagasurana, bakagenderana.”

Uwumukiza asanganywe izindi ndirimbo zirimo Ibuka Ntute Igiti, Ikaze mu Ngoro ya Yezu, Inshuti nziza n’izindi.

Uwumukiza yavuze ko umuziki wakwifashishwa mu gukwirakwiza amahoro muri Afurika
Uwumukiza yavuze ko umuziki wakwifashishwa mu gukwirakwiza amahoro muri Afurika