Jeanne d’Arc Umumararungu wamenyekanye cyane mu muziki nka Dada Cross yafashe umwanzuro wo kubatizwa bwa kabiri ahunga imyuka mibi n’abadayimoni bari baramwigaruriye mu myaka ishize.
Mu kiganiro na IGIHE, uyu muhanzi ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemeje ko mu myaka yashize yabagaho ubuzima bugoye cyane kuko umutima we wahoraga umushinja guhemukira Imana ku bw’ibyaha bitabarika yari yarijanditsemo.
Ibyo Dada Cross yakoraga kuri we yabonaga ari byiza ndetse ari na byo Imana ishaka, amaze kubonekerwa n’umwuka wera yumvise ijwi rimusaba guhinduka mushya bityo abatizwa mu mazi y’ubugingo.
Ati “Nasanze narakoreraga mu gihombo, ikindi nari maze igihe ndwana na byo kuko numvaga ijwi rimpamagara rimbwira ko imana inkunda kandi ishakako mpindura imyumvire, mfata umwanzuro wo kwiyegurira Imana nka mushya”
Uyu muhanzi wari uzwiho udushya no kuvugwa cyane mu itangazamakuru kubera ibikorwa yabaga yagaragayemo cyane cyane ibyo guhangana na bagenzi be, amafoto ye adasanzwe n’ibindi , ngo yabiterwaga n’imyuka mibi n’abadayimoni bari barigaruriye roho ye.
Ati “Sinavuga ngo ni ibyaha runaka, ahubwo navuga ko imyuka mibi yari yaranyokamye igatuma nkora ibyo. Nararyamaga nkicuza, nasubiza amaso inyuma nkumva atarinjye wabikoze.Iikindi nk’ubu Dada Cross ni umuntu abantu bareba cyane cyane urubyiruko nkaba narahisemo kuba urugero rwiza.”
Ubwamamare bwaramushukaga agakora amabi, akijandika mu byaha ndengakamere ku Mana none yabivuyemo yemye.
Ati “ Mbere sinarinzi ukuri numvaga kwamamara ari ugukora ikintu icyo ari cyo cyose gituma uvugwa, byaba bibi cyangwa byiza bigatuma nkora ibitandukanye n’uwo ndiwe mu buzima busanzwe”
Dada Cross abatijwe bwa kabiri nyuma y’uko mu 1989 yahawe isakaramentu rya Batisumu muri Kiliziya Gaturika ubwo yari uruhinja. Ngo amaze kumenya ukuri kw’ibibera ku Isi, yahisemo kubatizwa bwa kabiri yozwa umutima mu mazi y’ubugingo mu idini rya Apostolic Light House Church iherereye muri Leta ya Ohio , Umujyi wa Dayton. Pasiteri Bradley Smith ni we wabatije Dada Cross aba umuntu mushya.
Nyuma yo guhungira mu Mana imyuka mibi yamubuzaga amahwemo ikamutera gukora ibitanezeza Imana, Dada Cross yashyize hanze indirimbo y’urukundo yise ‘Serial Killer’.


















TANGA IGITEKEREZO