Umuhanzi Manzi Daddy Cassanova, ubarizwa mu gihugu cya Canada, arasaba abahanzi nyarwanda guharanira kugaragaza umwihariko mu bihangano byabo kuko ari cyo kigaragaza umuhanzi nyawe.
Ubwo yatugezagaho indirimbo nshya yise “Ndakwikundira”, Daddy Cassanova yatangarije IGIHE ko yari amaze iminsi yita ku muziki agomba gukorera mu gihugu cya Canada aherereyemo, aho yageze asanga byamubera byiza akoze ibijyanye naho, maze ahita ashinga itsinda ryitwa “The Damn Whistles” ribyina rikanakora injya ya ‘Funk Music’ mu buryo buri live.
Indirimbo ye ‘Ndakwikundira’ ije ari iya kabiri ashyize hanze nyuma ya ‘Aho wansize’ mu rwego rwo kwereka abanyarwanda ko atabibagiwe, kuko afite gahunda yo kubagezaho mixtape y’indirimbo ze, mu mpera z’uyu mwaka, ikazaba inariho n’iyo yandikiwe n’umunyamideli ‘Daddy de Maximo’ izasohoka mu minsi iri imbere, ndetse akazanagerageza kubataramira nibishoboka.
Ku birebana n’uburyo Daddy Cassanova yandika indirimbo zisa nk’aho ari ubuzima yaciyemo, yagize ati: “Urebye akenshi inganzo yanjye yo kwandika ni nk’umugenzi utera abandi igiparu. Buriya mba nshaka kuganira ku kintu abenshi bakwisangamo, nk’ibintu bitubaho twese, ku buryo uri kumva aba azi neza ibyo uvuga ukuntu bibabaza cyangwa bishimisha. Nk’iyi ‘Ndakwikundira’ nayanditse numva nshaka kuganira ku kuntu twese twunva tumerewe iyo hari umuntu wagutwaye umutima.”
Daddy kandi arashima intambwe umuziki nyarwanda umaze gutera, gusa akagira inama agira abawukora agendeye ku byo amaze kwigira ku bandi banyamuzika bo mu mahanga yamaze gura nabo.
Yagize ati: “Ubundi, izina ‘Umuhanzi’ bituruka ku nshinga "Guhanga". Ni akazi rero, si umukino! Abenshi numva ntanabatandukanya kubera ukuntu amajwi n’amagambo byabo bidafite itandukaniro rinini, ibyo bikagaragaza ko hari abagize ngo injyana yahiriye undi ni yo agomba gukora kugira ngo nawe ukundwe. Nidusubire mu guhanga nyabyo, bitubuze ibitotsi ariko bucye ubuhanzi bwa buri muntu bugaragara, kuko burya nta murimo utavuna!”
Daddy Cassanova arabarizwa mu mujyi wa Toronto, mu gihugu cya Canada.
Umva indirimbo ye ’Ndakwikundira’ hano:



















TANGA IGITEKEREZO