Ntakirutimana Daniel uzwi ku izina rya Danny Nanone ukora Hip Hop arahakana ubwambuzi ashinjwa bw’amafaranga bivugwa ko yagombaga kwishyura umukobwa yakoresheje mu mashusho y’indirimbo ‘Mbikubwire’ aherutse gushyira hanze afatanyije na Jackson Kalimba.
Mu gihe hamaze iminsi bivugwa atishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 35 uyu mukobwa, ko Danny Nanone arabinyomoza yivuye inyuma, avuga ko nta masezerano y’amafaranga yigeze agirana na we, kuko Atari na we bavuganye ajya kumukoresha mu mashusho, ahubwo yavuganye n’uhagarariye itsinda ryitwa “Ubwiza ni Impano” uyu mukobwa abarizwamo.
Mu kiganiro na IGIHE, Danny yagize ati: “Jyewe byarantunguye numvise ayo makuru, kuko nta kiguzi nigeze mvugana n’uharagarariye ‘Ubwiza ni impano’ bampaye uriya mukobwa, gusa baje kumbwira ko bifuzaga kuba narabanditseho mbashimira ku musozo w’indirimbo, ariko babinsabye indirimbo yarangiye yanamaze kujya ahagaragara.”
Yakomeje avuga ko iyo baza kumwegera bakamusaba ishimwe runaka yari kuribaha nta kibazo, ariko ntiyumva impamvu yabateye gutangaza ikibazo batigeze bagirana, akaba abibona nk’uburyo bwo gusebanya budafite aho bushingiye na gato.
Umuhanzi Danny Nanone, ni umwe mu bahanzi 11 bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) ya 3, akaba afite nomero ya 8.
Reba iyo ndirimbo hano:



















TANGA IGITEKEREZO