Ni igitaramo uyu munyamuziki yifuje guhuriramo n’aba bantu batarenga ibihumbi 30 kizabera mu nyubako ya Château de Chambord kizaba tariki 26 Gicurasi 2024.
Aya matike yacururijwe ku rubuga rwa Ticketmaster, aho itike ya make yaguraga amayero 78 mugihe indi yari 133£.
Uyu mucuranzi w’imyaka 56 agiye gukorera muri iyi nyubako ya Château de Chambord nyuma ya Sting wahataramiye mu 2022 na Imagine Dragons baherutse kuhataramira mu 2023.
Pierre David Guetta wavukiye i Paris mu Bufaransa, yahumurije abandi bari bategereje amatike ko iki atari cyo gitaramo gusa, ko azakora i Paris ari kubategurira ikindi mu mpenshyi ya 2024.
Uyu mugabo wihebeye umuziki wa EDM, akaba umu DJ na Producer, yakoze indirimbo zakunzwe na benshi zirimo "Titanium", "Hey Mama", "Memories" ,"Bad", "Play Hard", n’izindi.
Iyi nyubako ya Château de Chambord izaberamo iki gitaramo mu 2000 UNESCO yayishize mu murage w’isi , yubatswe imyaka 28 yubakwa n’Umwami Francis I.
Kugeza ubu Taylor Swift niwe muhanzi ufite agahigo ko kugurisha amatike menshi y’igitaramo mu gihe gito, dore ko mu 2023 yagurishije amatike arenga miliyoni 2.4 y’ibitaramo yise Eras Tour mu masaha 24.
Mu 2021 Wizkid nawe yagurishije amatike yose y’igitaramo cya mbere yakoreye muri O2 Arena mu minota 12 gusa, iyi nyubako yakira abantu ibihumbi 20.
Umva “Titanium” imwe mu ndirimbo za David Guetta na Sia zakunzwe na benshi


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!