Uyu munyamuziki uherutse i Kigali mu bitaramo bya Trace Awards 2023 mu kiganiro yagiranye na Apple Music yavuze ko iyi album ayifata nk’inzira yo gukira nyuma y'ibihe yahuye nabyo mu 2022, umwaka yagiriyemo ibyago byo gupfusha umwana w’umuhungu waguye muri piscine afite imyaka itatu.
Iyi album yasohotse muri Werurwe 2023, Davido yayikoze ari kumwe n’umugore we Chioma Rowland, inshuti ndetse n’abandi bantu ba hafi mu muryango we.
Yagize ati “"Mu byukuri byinshi kuri iyi album nabyanditse ndi mu rugo rwanjye aho ntuye ndi kumwe n'umugore wanjye.”
“Niyumvaga nk’aho ndi njyenyine gusa, muri icyo gihe umugore wanjye na b’abavandimwe be bagumanye nanjye n’umuhungu wanjye muto, ariko byampaye umwanya wo gutuza rwose, byari inzira yo gukira kuko numvaga nishimiye, none uyu munsi ndabyuka nkakora umuziki.”
Muri iki kiganiro Davido yavuze ko yari yanditse indirimbo 28 kuri iyi album ariko arazigabanya zigera kuri 17 gusa.
Uyu muhanzi uhataniye ibihembo bitatu bya Grammy, avuga ko iyi album yumvaga ariyo yamufasha kongera kwisanga mu ruganda rw’imyidagaduro nyuma y’ibihe yari anyuzemo bitandukanye n’uko yari kuza asaba ubufasha.
Ati “Abantu benshi bari bategereje album. Gusa ntabwo nashakaga kugaruka nk’umunyantege nke uvuye mu bibazo ukenye ubufasha.”
Uyu muhanzi w’imyaka 30 atangaje ibi nyuma yo gusubukura igitaramo yateguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yise “Are We African Yet? (A.W.A.Y. Festival) mu Mujyi wa Atlanta.
Ni igitaramo giteganyijwe ku wa 18 Ugushyingo 2023 yateguye mu rwego rwo guha umwanya uhagije abakunzi b’umuziki wo muri Afurika.
Iki gitaramo yari yagisubitse umwaka ushize nyuma y’urupfu rw’umuhungu we, Ifeanyi Adeleke, azagihuriramo n’abahanzi batandukanye barimo, King Promise, Lo Jay, Mayorkun, Musa Keys, Spinall, TXC, Victony , n’abandi.
Ikiganiro cyose wacyumva unyuze hano



Ibitekerezo 0