Davido yabitangaje mu kiganiro cyakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, aho yasobanuye uko igitekerezo cyo gukorana indirimbo cyatangiye, gishingiye ku byo Omah Lay yari yarigeze gutangaza ku mbuga nkoranyambaga.
Mu mwaka ushize, Omah Lay yari yatangaje ko yabanje gutekereza ko Davido amwanga, kugeza ubwo uyu muyobozi wa DMW (Davido Music Worldwide) yacurangaga indirimbo ze mu kiganiro cya ‘live’ cyakunzwe cyane cyari kiyobowe n’Umunyamerika Kai Cenat, cyabereye i Lagos muri Nigeria.
Davido yavuze ko nyuma yo kubona ubutumwa Omah Lay yashyize kuri X, yahise amwandikira ubutumwa bwihariye amusobanurira ko nta rwango rwigeze rubaho hagati yabo.
Ati “Uko njye na Omah Lay twatangiye gukorana ni uko Kai Cenat yaje muri Nigeria, ndi kumutwara tujya mu kabyiniro, indirimbo ya Omah Lay ijyamo, Kai arambaza ati ‘Uyu ni nde?’ Ndamusubiza nti ‘Uyu ni Omah Lay, arakomeye cyane.’”
Yakomeje agira ati “Bukeye bwaho, Omah Lay yanditse kuri Twitter ati ‘byiza! Davido yanyumviseho mu kiganiro mu buryo bwa live, natekerezaga ko anyanga’. Nahise muha mwandikira mubaza nti ‘Ni gute watekerezaga ko nkwanga kandi tutarigeze duhura?’”
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko nyuma y’aho bombi bagiranye ibiganiro byisanzuye, bagahana nimero za telefoni, bagatangira koherezanya imiziki itandukanye, bituma bakora indirimbo zigera kuri enye.
Ati “Twakoze indirimbo zigera kuri enye, nyuma Omah Lay ahitamo ko iyo twashyira hanze ari ‘With You’.”
Indirimbo ‘With You’ ni imwe mu zagaragaye cyane kuri album ya gatanu ya Davido yise ‘5ive’, yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wa Afrobeats ku Isi hose.
Iyi ndirimbo yanashyizwe mu ndirimbo zihataniye igihembo cya Best African Music Performance mu bihembo bya Grammy Awards 2026, bikaba ari indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwa Davido mu kumenyekanisha umuziki wa Afurika ku rwego mpuzamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!