Davido abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yihanganishije Wizkid amubwira ko ari kumusengera muri ibi bihe bikomeye arimo.

Uyu munyamuziki uherutse gupfusha umwana w'umuhungu w'imfura yanditse agira ati “Ndikugusengera muvandimwe wanjye Wizkid, agahinda kaguruka hejuru y'amababa y’igihe.”

Mbere y’uko Davido atambutsa ubu butumwa ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter yabanje gushyiraho utumenyetso (Imoji) tw’umutima, ibiganza biri gusenga n’inuma.

Ni ubutumwa bwatunguye benshi dore ko hari bamwe mu bakunzi b’aba bahanzi bahora mu magambo bavuga ko Davido na Wizkid badacana uwaka nyamara bo ubwabo bavuga ko ntakibazo bafitanye.

Jane Dolapo Balogun umubyeyi wa Wizkid yitabye Imana mu rukerera rwo ku wa 18 Kanama 2023.

Urupfu rw’uyu mubyeyi rwemejwe na Sunday Aare umwe mu bajyanama ba Wizkid wavuze ko yitabye Imana Saa Saba n’igice za mu gitondo (1:30 AM).

Kugeza ubu nubwo uyu muhanzi ntacyo aratangaza kuri iyi nkuru y’akababaro dore ko ari inkuru imenyekanye ari muri Finland mu rugendo rw'ibitaramo afite ku Mugabane w'u Burayi.

Jane Dolapo Balogun asize abana batatu barimo Wizkid, Yetunde Balogun na Lade Balogun.

Davido yashenguwe n’urupfu rw’umubyeyi wa Wizkid
Davido yashenguwe n’urupfu rw’umubyeyi wa Wizkid