00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Davido yazinutswe ibyo kwinjira muri politike

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 6 April 2026 saa 01:21
Yasuwe :

Davido uri mu bakomeye mu muziki wa Nigeria, yatangaje ko atagifite inzozi zo kwinjira muri politike yari yaratangiye gutekerezaho nyuma yo kubona ko hari ababikoze barahoze ari abanyamuziki.

Aganira na Davrel mu kiganiro baherutse kugirana ku rubuga rwa Twitch, Davido yavuze ko amaze kubona ko bagenzi be bagerageje guhindura bakajya muri politike bitigeze bibahira.

Muri iki kiganiro, Davido yanasobanuye ko yigeze gushishikarira kuba mu ishyaka kugira ngo yige uko politike ikorwa. Icyakora ibigwi bye mu muziki n’uko ikibuga cya politike kimeze byatumye abigirira amakenga.

Ati “Mbere, nashakaga kujya muri politike ariko mu by’ukuri ubu mbibona mu buryo bubiri […] Abantu b’ibyamamare bagiye muri politike, urwo rugendo ntirwabahiriye."

Davido aherutse no gutangaza ko ashingiye ku bunararibonye amaze kugira mu gihe amaze mu muziki, yamaze gufata umwanzuro wo gukora umuziki ushinze imizi muri Afurika, akareka kwiruka inyuma y’ibihembo bya Grammy Awards bifatwa nk’ibya mbere bikomeye mu muziki w’Isi.

Davido yazinutswe ibyo kwinjira muri politike

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages