Wema Sepetu ntarebana neza na Zari biturutse ku magambo yatangaje avuga ko Diamond yamaze kumuha akazi ko gukora ikiganiro kuri Wasafi TV muri Zanzibar. Hashize icyumweru uyu muhanzi abonye ibyangombwa bimwerera gutangiza ibikorwa by’iyi televiziyo.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Tanzania, Wema Sepetu yahakanye ko ari mu rukundo rushya na Diamond ndetse atera utwatsi amakuru amaze iminsi acicikana ko ari we ntandaro y’isenyuka ry’urugo rwa Zari na Diamond.
Yahishuye ko ahubwo uyu muhanzi agiye kuba umukoresha we kuko azatangira gukorera Wasafi TV muri Zanzibar bitarenze uku kwezi.
Yagize ati "Diamond Platnumz agiye kuba umukoresha wanjye. Ngiye gutangira gukora ikiganiro kuri Wasafi TV."
Yongeye ati "Ntekereza ko icyateje impagarara ari uburyo njye na Diamond tutigeze tuvugana na rimwe kuva twatandukana mu 2014. Twashakaga gukura, hanyuma ubu twashyize ku ruhande ibyadutandukanyaga twiyemeza gukorana."
Nubwo Zari na Diamond batandukanye hashize iminsi hasakaye amashusho mashya y’uyu muhanzi asomana na Wema Sepetu, yabihakanye agira ati "Ntabwo twigeze dusomana cyangwa ngo dukore ikindi kintu icyo ari cyo cyose, nta bidasanzwe byabaye. Kumuhobera ntibivuga ko twubuye urukundo."
Yavuze ko nta butumwa bwihariye afitiye Zari ku bijyanye n’umubano we na Diamond wasenyutse kuko ngo atifuza kubyinjiramo.
Zari yarakariye Wema Sepetu
Zari amaze iminsi na we atangaza ko agiye gutangiza ikiganiro gishya kizibanda ku buzima bwe. Mu butumwa bwo kucyamamaza amaze iminsi atambutsa kuri Snapchat yifashisha amagambo bamwe bafata nk’ayo kwiyama Wema Sepetu nubwo atarerura ngo amuvuge mu izina.
Hari aho Zari yanditse ati "Muto, mwiza n’ibindi byose ariko icyo udashobora ni ukubona umugabo wawe. Wambitswe impeta ariko uwayikwambitse ntashobora kukuvuga mu ruhame, igenzure mushiki wanjye."
Ikiganiro gishya agiye gutangiza yacyise ’Life of Zari the Boss Lady’. Yagize ati "Ibyigisho ku kuba indangare mu buzima bw’umuntu imyaka icyenda ikagushiriraho." Bisa n’ibishimangira ko abwira Wema Sepetu mu gihe amaze afitanye umubano na Diamond.
Urukundo rwa Zari na Diamond rwamaze kugera ku ndunduro rwatangiye kuvugwa mu 2014 uyu muhanzi agitandukana na Wema Sepetu. Batangiye gukururana ubwo bari bahuriye muri Afurika y’Epfo. Bombi bamaganiye kure amakuru y’urukundo rwabo, umugore avuga ko bakoranaga ku mushinga w’indirimbo nshya [itarigeze isohoka].
Ibi Zari yari amaze gutangaza ntibyatinze gusa n’ibita agaciro kuko nyuma y’ibyumweru uyu mugore yasohokanye na Diamond ku itapi itukura mu birori bya Channel O Video Music Awards muri Afurika y’Epfo bafatanye agatoki ku kandi ndetse nyuma umubano urakura barabana babyarana abana babiri.



















TANGA IGITEKEREZO