Amakuru TMZ yahawe n’abantu bari muri iyo gereza avuga ko Diddy yajyanywe kwivuza hanze yayo, ariko nyuma agarurwa mbere y’uko bucya.

Abatanze ayo makuru bavuze ko imbangukiragutabara yasohotse muri gereza ahagana saa Saba z’ijoro. Nubwo yajyanywe kuvurwa igitaraganya, bavuze ko igihe yagarurwaga yari yagaruye ubwenge kandi yashoboraga kuvuga.

TMZ yavuze ko ibyo bishobora kugaragaza ko igikomere yari yagize kitari gushyira ubuzima bwe mu kaga. Icyakora, inkuru ntigaragaza isuzuma ry’abaganga cyangwa ibisobanuro byabo ku buremere bw’icyo gikomere.

Iki gitangazamakuru cyagaragaje ko bishoboka ko Diddy yajyanywe mu bitaro byo hafi aho, ariko gishimangira ko kitari cyabashije kwemeza ayo makuru.

Ntabwo kandi cyatangaje izina ry’ibitaro yaba yaravuriwemo cyangwa ubuvuzi yahawe. Amakuru yatanzwe agarukira ku kuba yakuwe muri gereza kugira ngo avurwe igikomere cyo ku mutwe, nyuma akayisubizwamo.

Nta makuru arambuye TMZ yatangaje ku buryo yakomeretsemo.

P.Diddy yakuwe muri gereza igitaraganya agiye kuvuzwa ariko ahita asubizwayo
P.Diddy yakuwe muri gereza igitaraganya agiye kuvuzwa ariko ahita asubizwayo