Nyuma y’igihe kigera ku myaka 2 Dj Adamz bivugwa ko yafashe ku ngufu Irabaruta Nice, ku itariki 5 Kamena 2013 nibwo yitabye urukiko ngo asobanure birambuye kubyo aregwa, gusa urubanza ntirwaciwe kuko barwimuriye undi munsi bitewe n’impamvu zitifujwe ko zajya ahagaragara.
Nk’uko yabitangarije IGIHE, Adams yagize ati: "Nta kibazo na kimwe njye mfite, kuko amategeko arahari kandi n’urega nawe arahari, ubwo umuntu yategera umwanzuro uzava m’urubanza".
Tubibutseko Irabaruta Nice mu minsi ishize yigeze kubitangaza kuri Radio flash yagize ati: “Njye ndumva Adams bamubabarira, kandi no mu rukiko nibambaza niteguye kumurenganura, kuko kiriya gihe nari nkiri muto ntacyo nari kubikoraho’’.
Yakomeje atangaza ko atazi icyaba kibyihishe inyuma kuko we na Dj Adams bamenyana nta gahato kigeze kazamo.



















TANGA IGITEKEREZO