Mu nama yahuje abahanzi, abanyamakuru, abayobozi ba Minisiteri y’Umuco na Sport, abayobozi b’abahanzi ndetse n’umuntu wese ufite aho ahurira na muzika, ku itariki ya 18 Kamena 2013 nibwo Dj Bissosso yasabye ko abahanzi bakwiye kujyanwa mu ngando kugirango barusheho kwita ku kazi kabo ndetse banamenye byinshi kubijyanye na muzika.
Dj Bissosso yagize ati: “Birakwiye ko abahanzi bajyanwa mu ngando, kuko hari byinshi bakora ugasanga ntibazi nimbi koko ibihangano akora bifite agaciro, muri ibyo navuga nko kuba hari umuhanzi ushobora kukuzanira indirimbo ngo uyikine ugasanga frash yuzuyeho amafoto gusa, cyangwa ugasanga atangiye kugusaba ko wayikura kuri youtube, ese koko ntabwo aba azi icyamuzanye aho?”.
Akomeza anasaba ko Leta yagashyize imbaraga muri muzika nk’uko izishyira muyindi myidagaduro.



















TANGA IGITEKEREZO