00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dj Kamo Mphela yabyinishije Abanya-Kigali ijipo imucikiraho (Amafoto)

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 10 December 2023 saa 07:57
Yasuwe :

Dj Kamo Mphela wo muri Afurika y’Epfo abanyabirori bitabiriye igitaramo yakoreye i Kigali, kugeza ubwo ijipo yari yambaye icitse.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku cyumweru muri Mundi Center habereye igitaramo cyatumiwemo Dj Kamo Mphela.

Kamo Mphela wo muri Afurika y’Epfo yatumiwe i Kigali mu gitaramo “The Maker Incident” cyo kwinjiza abantu mu kwezi ku Ukuboza kwahariwe iminsi mikuru.

Iki gitaramo cyagombaga gutangira saa munani z’amanywa, cyatinze cyane ku buryo Dj Ry yatangiye gushyushya abantu saa mbiri z’ijoro.

Kugeza saa tanu n’Iminota 50 z’ijoro Dj Toxxyk afatanyije n’abandi bahanga mu kuvanga umuziki, bafashije abantu bari bategereje Dj Kamo Mphela kuticwa n’irungu.

Zuba Mutesi usanzwe ari umushyushyarugamba wabigize umwuga ni we wayoboye iki gitaramo, aho yanyuzagamo agafatanya n’aba Dj akawubyina kugeza ku mavi.

Abantu bari baje kumva uburyohe bw’injyana y’Amapiano barinze bagera ku cyumweru, Dj Kamo Mphela atarakandagira muri Mundi Center ahabereye iki gitaramo.

Saa sita zibura mike umuriro wateje impanuka yoroheje y’ibyuma ariko abitabiriye iki gitaramo bari babukereye barihangana bakomeza gutegereza.

Nyuma y’iminota mike umuriro ugarutse, Umubyinnyi Jordan Klass na begenzi be babanje gusubiza abitabiriye iki gitaramo mu byishimo, bifashishije imbyino zigezweho mu njyana zitandukanye.

Saa saba z’igicuku n’Iminota itanu nibwo imodoka yari itwaye Dj Kamo yageze muri Mundi Center, Dj Toxxyk atanga rugari ibyuma biratunganywa nyuma y’iminota 10 yurira urubyiniro n’imbaraga nyinshi.

Dj Kamo yinjiranye n’abasore bambaye imipira y’imyeru bamufasha gususurutsa abitabiriye iki gitaramo.

Yatangiriye ku ndirimbo Mamazala yakoranye na Virgo Deep mu 2021, abanya-Kigali baramwikiriza, akomereza ku ndirimbo ‘Sandton’ ya Kabza Small, Dj Maphorisa, Focalistic, Kamo Mphela na Bontle. Kugeza aha wabonaga ko abantu batangiye gushyuha.

Ubwo yari ageze hagati abyina, Ijipo ngufi yari yambaye yacitse, bisaba ko ababyinnyi bari bamuherekeje bayizirika mu gihe we yakomeje kuririmba.

Uyu mukobwa wari wishimiwe ku kigero cyo hejuru yanyuzagamo akaririmba indirimbo z’abandi bahanzi b’iwabo zirimo ‘Blinding Lights’ ya Justin99 yakoranye na Uncle Waffles, Ree’s vibe ya Griffith Virgo.

Yasoreje kuri Dalie iri mu zigezweho ku mugabane w’Afurika by’umwihariko ku rubuga rwa TikTok, abanya-Kigali bamurusha ijwi.

Iyi ndirimbo yashyizwe hanze mu mpera z’Ukwezi gushize yayikoranye na Baby S.O.N, Khalil Harrison, ICU na Tyler.

Nubwo Dj Kamo Mphela yahageze akererewe, yashimishije abari bitabiriye igitaramo
Ijipo ya Dj Kamo Mphela yacitse, abamufasha baza kuyidoda we akomeza kubyina
Dj Kamo Mphela yakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniro ngo ashimishe abafana
Gucika kw'ijipo ya Dj Kamo Mphela ntibyamubujije gukomeza kuririmba

Amafoto: Kwizera Remy Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages