00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Kavori yegukanye irushanwa rya Mützig Amabeats 2023 (Amafoto)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 15 October 2023 saa 07:14
Yasuwe :

DJ Kavori yegukanye irushanwa rya "Mützig Amabeats", ahigika abo bari bahanganye barimo DJ Lenzo , DJ Noodlot, DJ Yolo na DJ Dallas.

Uyu musore watangiye kuvanga umuziki mu 2019 yegukanye miliyoni 18Frw zihabwa uwatsinze iri rushanwa, akazahabwa amasezerano y’imikoranire na Mützig mu gihe cy’umwaka umwe.

DJ Kavori wize kuvanga umuziki abyigiye muri Scratch Music Academy nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye aho yize ubwubatsi, azajya ahabwa 1,500,000 Frw buri kwezi mu gihe cy’umwaka ndetse yahawe ibikoresho bishya bifite agaciro ka miliyoni 5Frw.

DJ Dallas usanzwe uvanga umuziki muri Magic FM yabaye uwa kabiri aho yegukanye miliyoni 12Frw n’ibikoresho bishya bifite agaciro ka miliyoni 5Frw bizamufasha mu kazi ke ko kuvanga umuziki.

DJ Lenzo watangiye kuvanga umuziki mu 2014 akaba ari na we wotoje Selekta Danny wegukanye Mützig Amabeats 2022, ntiyahiriwe n’iri rushanwa kuko yegukanye umwanya wa gatatu atahana 2,500,000Frw.

DJ Yolo umaze imyaka icyenda mu kazi ko kuvanga umuziki yegukanye umwanya wa kane mu gihe DJ Noodlot yabaye uwa gatanu.

Uko bahatanye

Aba ba DJ uko ari batanu bahawe iminota 10 yo kugaragaza ubuhanga bwabo mu byiciro bibiri baca imbere y’akanama nkemurampaka kari kagizwe na DJ Infinity , Anita Pendo na DJ Sharif.

Icyiciro cya mbere cyari kigizwe no gucuranga indirimbo ziri mu njyana buri mu-DJ yatomboye akazivanga adahinduye injyana.

Icyiciro cya kabiri gisa n’ikitari cyoroshye kuri bamwe cyari icyo kugaragaza ubuhanga umu-DJ afite mu gukoresha icyuma aba basore bakoresha bacuranga (Scratch and Freestyle).

Iki gitaramo cyari kiyobowe na MC Tino, Tessy na Alice Masinzu cyabereye muri Camp Kigali kuri uyu wa 14 Ukwakira 2023,aho cyateguwe na Bralirwa Plc ibinyujije mu kinyobwa cya Mützig.

Irushanwa rya "Mützig Amabeats", rigamije kuzamura abafite ubuhanga mu kuvangavanga umuziki bari hirya no hino mu Rwanda binyuze mu bukangurambaga bwiswe “Never Stop Starting.”

Iki gitaramo gisoza irushanwa Mützig Ambeats 2023 cyari cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru
Indirimbo zacuranzwe zatumye benshi bava mu byicaro byabo bajya kubyina
Iki gitaramo cyaranzwe n'imbyino zitandukanye
DJ Yolo umaze imyaka icyenda atangiye akazi ko kuvanga umuziki yegukanye umwanya wa kane
DJ Yolo yari ashyigikiwe bikomeye
DJ Noodlot wize kuvanga umuziki muri Scratch Music Academy yegukanye umwanya wa gatanu
DJ Noodlot wacuranze indirimbo ziri mu njyana ya Afrobeats ni uku yinjiye ku rubyiniro yambaye
DJ Lenzo yageze aho aririmba zimwe mu ndirimbo ze. Aha yaririmbaga 'Zana' yakoranye na Sintex na Bull Dogg
Dj Lenzo yatoye gucuranga indirimbo ziri muri Hip-hop New School
DJ Lenzo ugiye kumara imyaka 10 mu mwuga wo kuvanga umuziki yegukanye umwanya wa gatatu wari uherekejwe na 2,500,000Frw
DJ Kavori yari mu bitabiriye Mützig Ambeats ubwo yabaga ku nshuro ya mbere asezerarwa ageze muri kimwe cya kabiri atsinzwe na DJ Rugamba
DJ Kavori umusore watangiye kuvanga umuziki mu 2019 yegukanye miliyoni 18Frw zihabwa uwatsinze iri rushanwa ryatangiye mu 2022
DJ Kavori umusore watangiye kuvanga umuziki mu 2019 yegukanye miliyoni 18Frw zihabwa uwatsinze iri rushanwa ryatangiye mu 2022
DJ KasBaby umwe mu bavanga imiziki bafite izina rizwi mu Mujyi wa Kampala yacurangiye abitabiriye Mützig Ambeats 2023
DJ Infinity , Anita Pendo na DJ Sharif bari bagize akanama nkemurampaka banyuzagamo bakanabyina zimwe mu ndirimbo zacuranzwe
DJ Dallas usanzwe acurangira muri Magic FM yaje yambaye nk'umwami
DJ Dallas umaze imyaka itatu atangiye umwuga wo kuvanga umuziki yegukanye umwanya wa kabiri na Miliyoni 12Frw
Batanu bageze mu cyiciro cya nyuma cy' irushanwa Mützig Amabeats bashimiwe
Buri wese yabyinaga uko abyumva bitewe n'ibimujemo cyangwa ibyo abonye kuri bagenzi be
Abitabiriye iki gitaramo batahanye akanyamuneza ku maso
Abanyarwanda n'abanyamahanga banyuzwe n'imigendekere y'iki gitaramo
Abakunzi b'umuziki bari bahuriye muri Camp Kigali banyuzwe n'imitegurire y'ibi birori bya Mützig Amabeats
Abakunzi b'umuziki wa Amapiano batashye banyuzwe
Umuziki wa Afrobeats ni umwe mu yishimiwe cyane
Abakunzi b'umuziki bakoze iyo bwabaga bagaragaza ko bashyigikiye DJ baje baherekeje
Umuririmbyi Gabiro Guitar ni umwe mu bitabiriye ibi birori
MC Tino ni we wari uyoboye iki gitaramo
MC Alice Masinzu ni umwe mu bari bayoboye iki gitaramo
Mbere yo guhatana aba-DJ babanje gutombora injyana bari bucurange
Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy wari mu bashyushyarugamba (MC) , yanyuzagamo agasanga abafana aho bari akabaganiriza
Abanya-Kigali bari babukeye muri iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali
Abafana ba DJ Dallas babyina indirimbo yabacurangiye
Ababishoboye baboneyeho umwanya wo kubyinana n'abo basohokanye

Amafoto : Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages