Uyu musore watangiye kuvanga umuziki mu 2019 yegukanye miliyoni 18Frw zihabwa uwatsinze iri rushanwa, akazahabwa amasezerano y’imikoranire na Mützig mu gihe cy’umwaka umwe.
DJ Kavori wize kuvanga umuziki abyigiye muri Scratch Music Academy nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye aho yize ubwubatsi, azajya ahabwa 1,500,000 Frw buri kwezi mu gihe cy’umwaka ndetse yahawe ibikoresho bishya bifite agaciro ka miliyoni 5Frw.
DJ Dallas usanzwe uvanga umuziki muri Magic FM yabaye uwa kabiri aho yegukanye miliyoni 12Frw n’ibikoresho bishya bifite agaciro ka miliyoni 5Frw bizamufasha mu kazi ke ko kuvanga umuziki.
DJ Lenzo watangiye kuvanga umuziki mu 2014 akaba ari na we wotoje Selekta Danny wegukanye Mützig Amabeats 2022, ntiyahiriwe n’iri rushanwa kuko yegukanye umwanya wa gatatu atahana 2,500,000Frw.
DJ Yolo umaze imyaka icyenda mu kazi ko kuvanga umuziki yegukanye umwanya wa kane mu gihe DJ Noodlot yabaye uwa gatanu.
Uko bahatanye
Aba ba DJ uko ari batanu bahawe iminota 10 yo kugaragaza ubuhanga bwabo mu byiciro bibiri baca imbere y’akanama nkemurampaka kari kagizwe na DJ Infinity , Anita Pendo na DJ Sharif.
Icyiciro cya mbere cyari kigizwe no gucuranga indirimbo ziri mu njyana buri mu-DJ yatomboye akazivanga adahinduye injyana.
Icyiciro cya kabiri gisa n’ikitari cyoroshye kuri bamwe cyari icyo kugaragaza ubuhanga umu-DJ afite mu gukoresha icyuma aba basore bakoresha bacuranga (Scratch and Freestyle).
Iki gitaramo cyari kiyobowe na MC Tino, Tessy na Alice Masinzu cyabereye muri Camp Kigali kuri uyu wa 14 Ukwakira 2023,aho cyateguwe na Bralirwa Plc ibinyujije mu kinyobwa cya Mützig.
Irushanwa rya "Mützig Amabeats", rigamije kuzamura abafite ubuhanga mu kuvangavanga umuziki bari hirya no hino mu Rwanda binyuze mu bukangurambaga bwiswe “Never Stop Starting.”
Amafoto : Kasiro Claude


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!