Indirimbo ya mbere abahanzi K8, Meddy na The Ben bakoranye ngo yaba ifite impamvu yo kugaragariza ubibazaho cyangwa ubabona ko ari ab’i Kigali.
Ni ku nshuro ya mbere aba abasore batatu bakorera hamwe umuziki wabo muri ’Press One’ mu gihe byari bimenyerewe ko buri wese yakoraga ku giti cye, nyamara indirimbo igakundwa kandi koko ifite injyana ihimbitse, none ubu bose bahuriye ku ndirimbo imwe.
Nk’uko umuhanzi Meddy abitangaza ku rubuga rwe rwa Facebook yagize ati: “Ndi uw’i Kigali! Iyi ndirimbo twayikoze kugira ngo benshi batwibazaho cyangwa se batubona bajye bamenya aho duturuka, kuko koko turi ab’i Kigali nubwo turi muri Amerika”.
Iyi ndrimbo mu busobanuro bwayo ivuga ko bahuye n’umukobwa buri wese akamukunda ariko mu kiganiro n’umukobwa agashyiramo ko ari uw’i Kigali.
Iyi ndirimbo ihuriwemo na Meddy, The Ben na K8 yakozwe na Producer Lick Lick bagize Press One muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Yumve hano:



















TANGA IGITEKEREZO