Charles Njagua Kanyi umuhanzi ukomoka muri Kenya uzwi ku izina rya Jaguar wanamenyekanye mu ndirimbo yakoze igakundwa cyane yise “ Kigeugeu”, kuri ubu aribaza ukuntu Dr Jose Chameleon aza ku rutonde rw’abahanzi bakize mu Karere bikamuyobera. Avuga ko hari abandi bakomeye batarujeho, ndetse nawe ubwe avuga ko arusha Chameleon umutungo nk’uko yerekanye ko afite indege ndetse n’imodoka zisaga eshanu.
Jaguar avuga ko abantu we ku giti cye yumva bakabaye bari ku rutonde rwasohowe na Daily Nation mu minsi ishize, ari Banky W,Hugh Maseleka, 2face Idibia, Fally Ipupa,Salif Keita,Kofi Olomide, D’banji , P’squre and Youssou N’dour.
Agaragaza ko nawe akomeye, Jaguar yavuze ko mu matora ya Perezida wa Kenya Uhuru Kenyata, we (Jaguar) yafashe ahantu hagera kuri hatandatu Perezida yagomba kwiyamamariza yemera kuhakorera ibisabwa byose mu matora birimo ibikoresho.
Amafoto y’imitungo Jaguar yibitseho.
Reba indirimbo " Kigeugeu" ya Jaguar.



















TANGA IGITEKEREZO