Umwe mu bashyushya rugamba MC, umunyamakuru, akaba n’umuhanzi uba mu itsinda rya TBB, uzwi ku izina rya MC Tino, kuri ubu nyuma y’aho atangaje ko yifuza ko iri rushanwa rya PGGSSIII rya kwegukanwa n’itsinda rya Urban Boys, irindi tsinda naryo riri muri iryo rushanwa rya PGGSSIII ryitwa Dream Boys, ntibifuza ko MC Tino yazayobora iri rushanwa.
Nk’uko Platini wo mu itsinda rya Dream Boys yabitangaje abinyujije k’urukuta rwe rwa facebook, yagize ati: “ Niba bamwe mubakozi ba Guma Guma bazi uzatwara igikombe mbere y’irushanwa byaba byiza tubimenyeshejwe abandi tukareka guhatana, twe nka DREAM BOYS twababajwe n’amagambo yatangajwe na MC TINO usanzwe ari MC muri PGGSS abitangariza ikinyamakuru cya hano mu Rwanda”.
Aganira na IGIHE, Bubu umuyobozi wa EAP yagize ati: " Ntabwo iki kibazo twari twakacyumvise, ariko kugeza ubu tugiye gukurikirana icyaba cyarateye MC Tino kuvuga ayo magambo, gusa ndizera ko abahanzi bose bari mu mwuka umwe nta kibazo cyavuka hagati yabo kubera ayo magambo Tino yatangaje".
Bamwe mu bahanzi bari mu irushanwa rya PGGSSIII batifuje ko amazina yabo yatangazwa, bifuje ko BRALIRWA na EAP bategura iri rushanwa, bakwiye kugira icyo bakora kuri uyu mu MC.
Reba indirimbo "Baramponda" Dream Boys iheruka gushyira ahagaragara.



















TANGA IGITEKEREZO