Platini na TMC bagize Dream Boyz bagiye gukora ibirori byo kwishimira imyaka itandatu bamaze bakora umuziki nk’itsinda babonereho umwanya wo gushimira Imana na buri wese wabateye inkunga muri iki gihe cyose bamaze bahatana.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Platini yasobanuye ko we na mugenzi we bafashe umwanzuro wo gukora ibi birori nyuma yo gusubiza amaso inyuma bakabona ko hari umusaruro ukomeye bamaze kubona bityo bakaba bagiye gushimira Imana, abafana, abaterankunga, itangazamakuru n’undi muntu wese wafashije iri tsinda muri uru rugendo.
Muri ibyo birori bizaba muri Gashyantare 2015, Dream Boyz izanamurika album yayo ya Gatanu bise ‘Warakoze’ ari naryo zina ry’indirimbo nshya bashyize hanze.
Platini ati “80% ‘Warakoze’ ni yo ndirimbo izitirirwa album yacu izasohoka muri Gashyantare 2015. Tuzanashimira abatubaye hafi ubwo tuzaba twujuje imyaka itandatu tumaze mu muziki tudasubira inyuma.”
Imana n’abafana ba Dream Boyz ari na bo baterankunga bakuru iri tsinda rifite ngo ribahishiye byinshi kuri uwo munsi. Platini ati “Imana n’abafana nibo baterankunda bakuru. Tuzanashimira abatubaye hafi muri muri Guma Guma, itangazamakuru n’abaterankunga bacu”
Muri ibi birori Dream Boyz ngo izaba yishimira uburyo batahwemye gukora ibyo abafana babasaba, gutanga ubutumwa bwubaka no kudasubira inyuma mu muziki, ikintu bafata nk’igikomeye.
Platini ati “Burya kumara imyaka itandatu ugikomeye muri muzika ntibyorohera buri wese kandi ufite ibikorwa bigaragara. Ibikorwa birakomeje kuko ni album ya gatanu kandi turacyafite album nyinshi mu makayi”
UMVA INDIRIMBO NSHYA DREAM BOYZ BISE WARAKOZE
Iyi album izaba iriho indirimbo 10 harimo nka Uzahahe uronke,Tujyane iwacu, Warakoze na Karolina. Iyi album iri gutunganywa na Producer Junior, Clement na Jay P.



















TANGA IGITEKEREZO