Umuhanzi Elion Victory usanzwe aririmba ku giti cye, yatangaje ko yamaze gusinyana amasezerano na AZ Media Plus. AZ Media Plus isanzwe imenyerewe nk’icapiro “Imprimerie”, yashinze itsinda riririmba rinicurangira Live ryitwa AZ Media, kuri ubu akaba ari naryo Elion Victory azajya abarizwamo.
Mugambira Jean Paul uhagarariye AZ Media Plus, avuga ko iri tsinda ryatangiye, ati “Itsinda AZ Media twarihurijemo abahanzi n’abacuranzi batandukanye kugira ngo mu Rwanda haboneke itsinda ricuranga umuziki w’umwimerere “Live” gusa, kuko ibyuma byose turabyifitiye. Ubu twahereye mu turere dutaramira abaturage, ariko mu gihe gito cyane abantu baratangira kutubona mu ma sitade nk’uko bajyaga babona ba Lucky Dube.”
Akomeza agira ati: “Iri tsinda twarizanye mu rwego rwo gushyushya no kuryoshya ibikorwa by’Abanyarwanda dukoresheje umuziki ucuranze mu buryo buri Live. Turimo gukora cyane kuburyo n’umwaka utaha tuzitabira Guma Guma.”
AZ Media Plus inavuga ko ishaka gutangiza amarushanwa y’abaririmba umuziki uri Live gusa, aho azajya aba buri mwaka.
Elion Victory we avuga ko yamaze gusinyana na AZ Media amasezerano y’igihe kirekire atifuje gutangaza uko kingana, kandi ko ari we washyikirije AZ Media umushinga w’iri tsinda bitewe n’uko nta bushobozi buhagije bwo kuzamura muzika ye yari afite.
Elion akomeza atangaza ko iri tsinda ritazazimya izina rye, ati “Iri tsinda ntirizatuma nibagirana kuko ubu nabonye n’abacuranzi banjye bahoraho bagiye kujya banshurangira indirimbo zanjye ahantu hose ngiye.”
Abacuranzi bacurangira AZ Media barimo uwitwa Munyu ucuranga gitari Solo, Muindo ucuranga gitari baze, Youssouf utunganya amajwi n’abandi.
Iri tsinda ngo rizajya ritaramira abantu nk’uko andi matsinda nk’Impala, Urban Boys, Dream Boys n’andi asanzwe akora.



















TANGA IGITEKEREZO