00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elton John yashyize ku isoko ibikoresho byo mu nzu ye

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 11 February 2024 saa 03:04
Yasuwe :

Sir Elton Hercules John wamamaye mu muziki nka Elton John, yashyize ku isoko ibikoresho bitandukanye bisaga igihumbi, yakoreshaga mu nzu yari afite muri Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki gikorwa cyo kubigurisha biteganyijwe ko kizatangira ku wa 21 Gashyantare 2024, kikazabera mu nzu isanzwe iberamo amagurisha atandukanye ya Christie iherereye i New York.

Mu bintu Elton John yashyize ku isoko harimo imyenda, inkweto, imisatsi yajyanaga ku rubyiniro, imodoka ihenze, imashini y’umukino wa pinball, piano n’ibindi bikoresho by’agaciro. Byitezweho ko bizavamo miliyoni 10$.

Elton John w’imyaka 76 ari kugurisha ibi bikoresho nyuma y’uko iyi nzu ye yo muri Atlanta yayigurishije 7, 225 000$.

Elton John yashyize ku isoko ibikoresho byo mu nzu ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages