Nyuma y’aho Emmanuel Itangishaka uzwi cyane ku izina rya Emmy Paytony ashyikirijwe inzego zishinzwe umutekano akekwaho ubufatanya cyaha k’urupfu rw’ umusore wari uzwi ku izina rya Muzungu, Payton yagiye imbere ya Parike.
Kuri uyu wa mbere taliki ya 3 Kamena 2013 nibwo yagejejwe imbere y’ ubushinjacyaha, mu rwego rwo kumumenyesha ibyo arengwa no kugira ibisobanuro atanga kuri iki cyaha. Nyuma y’ aho Parike yaje gusanga ikirego cye gikwiye koherezwa mu Rukiko rukuru rwa Gasabo ruri i Rusororo ari naho uyu musore afungiye kugeza ubu.
Iri bazwa ryabereye mu muhezo, ariko amakuru dukesha bamwe mu bashoboye kugira icyo bamenya ni uko bagarutse ku mubano yari afitanye na Nyakwigendera Muzungu, ndetse n’ igihe baherukanira n’uburyo baje gutandukana.
Ikindi cyabajijwe ni ubutumwa buvugwa ko yandikiye umuraperi Green P, ariko Payton we asubiza ko atigeze avuga ijambo “Umuginga”, ahubwo ko yavuze ijambo “Umuniga.”
Turabamenyeshako iyi nkuru tuzajya tuyibakurikiranira kuri buri mpinduka izajya igira.



















TANGA IGITEKEREZO