Na gitari ye, Kamayirese Erasm, umwana w’ikinege wa Ntibazirikana Thomas, (wacuranganye na Mwitenabo) ni umwe mu bahanzi bashya baririmba mu njyana ya Pop/RnB, batangiye kwimenyekanisha bakomoka mu Karere ka Musanze. Erasm ari gushyigikirwa n’inzu itunganya umuziki ya Top 5Sai.
Erasm, w’imyaka 23, ni umusore w’igihagararo kijyanye n’ijwi rye risusurutsa amatwi y’uwumva ibihangano bye birimo Umukazana, Indatwa, Sindyama, Ese Urabibona, Nakuota (yaririmbanye na Malous Maombi), Nimuze (yaririmbanye na Mr Gloire), Genza Gake (yaririmbanye n’abandi bahanzi bo muri Musanze), Nzakugwa inyuma (Chris Cheetah) n’izindi.
Aganira na IGIHE, Erasm, uvuga ko umuhanzi afataho urugero ari Michael Jackson, yagize ati “Nifuza kuzamenyekana ku buryo ninapfa ibikorwa bizasigara ku isi bikabamenyesha uwo nari ndiwe. Ninpfa sinzapfe burundu ahubwo ibikorwa bizasigare”.
Mu bahanzi bo mu Rwanda, Erasm avuga ko akunda Faycal Ngeruka (Kode), King James na The Ben, ku buryo ari bo bahanzi abona yagenderaho. Mu bahanzi bo hanze, Erasme avuga ko akunda umuhanzi Usher Raymond.
Erasm, urangije amashuri ye yisumbuye kuri ETO Muhima, yatangiye gukunda muzika kuva akiri umwana. Ku myaka 12 yabarizwaga mu itorero ryahoze ari irya komini Kigombe mu mwaka wa 2001.
Yaje kwinjira mu itsinda ryabyinaga imbyino za kizungu (Dance moderne) mu mwaka wa 2003; mu mwaka wa 2005 nibwo umuhanzi Erasm yatangiye kwandika indirimbo ndetse n’imivugo aho yafashaga bamwe muri bagenzi be kubandikira indirimbo.
Mu mpera z’umwaka wa 2011 yabashije kugirana ikiganiro n’umukuru wa Top 5 SAI, amwemerera gukora ibihangano bye bya mbere, ari bwo yatangiye guhanga.
Erasm arateganya kugaragara cyane mu bitaramo buikomeye byo mu Rwanda, agasaba abashima impano n’inganzo bye kurushaho kumushyigikira mu buhanzi bwe.



















TANGA IGITEKEREZO