Jay C na na Fireman ni abahanzi baririmba Hiphop bafitanye amateka kuko bakuriye mu gace kamwe.
Mu muziki usibye kuririmba injyana imwe, ubwo Fireman yitabiraga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, Jay C niwe wabaga ari kumufasha ku rubyiniro.
No mu bihe Fireman yatanaga akajya mu biyobyabwenge Jay C ni umwe mu bamufashije kwivuza, anakomeza kumukurikirana aho ari kugororerwa Iwawa.
Fireman yafashwe muri Kamena 2018 akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, amara iminsi irenga 20 agororerwa ‘Kwa Kabuga’. Nyuma yo kurekurwa yongeye gutabwa muri yombi asubizwayo, aza kuhavanwa ajyanwa Iwawa.
Ku wa Gatandatu, tariki 4 Gicurasi 2019 nibwo Jay C aherekejwe na Bobo Chris Raheem utunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi berekeje ku Kirwa cya Iwawa bagiye gufata amashusho y’indirimbo yakoranye na Fireman.
Jay C yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo yakozwe ubwo Fireman yari i Kigali muri Werurwe 2019 aho we na mugenzi we Young Tone bari bagiye gutanga ikiganiro kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Yagize ati “Aza cya gihe yambwiye ko ikintu akumbuye ari studio, duhita tugenda dufata amajwi.”
Iyi ndirimbo igaruka ku buzima bwa Fireman wisanze yarabaye imbata y’ibiyobyabwenge, anayitangamo inama ku rubyiruko zo kugendera kure ingeso mbi aho ziva zikagera.
Jay C yavuze ko “Muri iyi ndirimbo Fireman aba ameze nk’uri kuvuga ku byamubayeho. Kwirinda ingeso mbi kuri buri muntu, zatuma ajya Iwawa cyangwa agata umurongo muri sosiyete yamwizeraga. Aba avuga ati ‘ngarutse nera de, abo nababaje bambabarire’. Yumvikana abwira urubyiruko muri rusange kutishora mu biyobyabwenge.”
Fireman yavukiye i Nyarugenge avukira mu Mujyi wa Kigali ku wa 4 Mutarama 1989. Yamenyekanye mu Itsinda ry’abaraperi rya Tuff Gang, ku mazina atandukanye nka “Godson”, “Musirikare” n’andi.
Uyu mugabo yamamaye mu ndirimbo zirimo “Mama Rwanda”, “Nyeganyega”, “Dushonje Duhishiwe”, “Impinduramatwara”, Urwicyekwe” “Umuhungu wa muzika’’, “Itangishaka” n’izindi.
Amashusho y’indirimbo Fireman yahuriyemo na Jay C azagaragaramo urubyiruko ruri kugororerwa Iwawa n’abayobozi batandukanye. Igihe izarangirira ntabwo kiratangazwa ndetse ishobora kujya hanze mbere yuko Fireman aragaruka mu buzima busanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO