00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Francophonie: Bane mu bahanzi baserukiye u Rwanda baburiwe irengero

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 16 September 2013 saa 02:19
Yasuwe :

Mu isozwa ry’imikino ihuza ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa (Jeux de la Francophonie) u Rwanda rwahagarariwe n’abahanzi babiri gusa, baririmbye playback kuko abandi bane bagombaga gucuranga baburiwe irengero.
Abo bahanzi baburiwe irengero ni Ntizatureka Didier, Christian Ngirinshuti, Munyarugerero Gerard na Ndengera Fabrice bakaba basanzwe bagize itsinda rya Kesho Band yakunze kujya icurangira Mani Martin.
Mu kiganiro na IGIHE, Mani Martin yemeje ko aba bahanzi atabaheruka, agira ati (…)

Mu isozwa ry’imikino ihuza ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa (Jeux de la Francophonie) u Rwanda rwahagarariwe n’abahanzi babiri gusa, baririmbye playback kuko abandi bane bagombaga gucuranga baburiwe irengero.

Abo bahanzi baburiwe irengero ni Ntizatureka Didier, Christian Ngirinshuti, Munyarugerero Gerard na Ndengera Fabrice bakaba basanzwe bagize itsinda rya Kesho Band yakunze kujya icurangira Mani Martin.

Mu kiganiro na IGIHE, Mani Martin yemeje ko aba bahanzi atabaheruka, agira ati "Njye duherukana dufata ibihembo, kuva icyo gihe rero ntabwo duheruka kubonana”. Gusa yongeraho ati “Sinamenya niba baza cyangwa bataza kuko n’ubu nti turi kumwe ndi njenyine mu bandi bahanzi".

Ras Kayaga wari ukuriye itsinda ry'abahanzi ari nawe muyobozi wa Benegihanga

Mu butumwa yoherereje IGIHE, Theoneste Nisingizwe, umunyamakuru wajyanye n’aba bahanzi yavuze ko byari biteganijwe ko bagaruka i Kigali kuri uyu wa mbere, ariko bakaza mu byiciro bitandukanye. Yagize ati “Uyu munsi nibwo abaserukiye u Rwanda i Nice barahaguruka baza mu Rwanda. Hari abahaguruka i Nice saa yine, saa munani na saa moya z’joro. Bamwe baranyura mu Budage (Frankfurt), abandi banyure i Dubai, abandi banyure muri Turkey”.

N’ubwo uyu munyamakuru yirinze gukomoza ku by’ibura ry’aba bahanzi ariko amwe mu makuru agera kuri IGIHE avuga ariko ko mu kugaruka aba bahanzi n’ubu hataramenyekana irengero ryabo, hakaba haje abahanzi Mani Martin na Nahimana Ibrahim (Ras Kayaga) gusa.

Christian, Gerard, Didier na Fabrice baburiwe irengero mu Bufaransa

IGIHE Twavuganye na Makuza Laurent ushinzwe umuco muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, adutangariza ko nabo ayo makuru batari bayazi ariko bagiye gukurikirana bakamenya uko byifashe, ati”Gusa byari biteganyijwe ko mu Rwanda bahangera kuri uyu munsi, kuko Visa yabo yagombaga kugeza none tariki 16 Nzeri”.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages