00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

French Montana yaketsweho gutwara ibiyobyabwenge muri Colombia

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 1 November 2023 saa 06:18
Yasuwe :

French Montana wari mu ruzinduko muri Amerika y’Amajyepfo mu ndege ye yihariye yasatswe bikomeye n’inzego z’umutekano muri Colombia nyuma yo gukekwaho gutwara ibiyobyabwenge.

Uyu muraperi w’imyaka 38 yavuze ko ibi byabaye ku wa Kabiri, ubwo yari ageze ku Kibuga cy’indege muri Colombia mu rugendo rumusubiza muri Amerika.

Mu mashusho French Montana yanyujije kuri Instagram yerekanye abapolisi binjira mu ndege ye n’imbwa zifashishwa mu gusaka ibiyobyabwenge, bahiga cocaine baketse ko uyu muhanzi yari atwaye.

French Montana yatangaje ko nubwo akunda Columbia bitari bikwiriye ko bamutwara nk’umunyabyaha.

Yagize ati "Colombia ndabakunda mwese ariko ntimwakagombye kunkora ibintu nk’ibi, mwanyibeshyeho”

Ni amagambo yavuze mbere yo kwerekana amashusho agaragaza imbwa zinjira mu ndege ye zishakisha Cocaine.

Uyu muraperi uherutse gufungura inzu ifasha abahanzi yise ’Coke Boys Records’, nyuma yo gusakwa yakomeje urugendo rwe.

Mu mashusho French Montana yanyujije kuri Instagram yerekanye abapolisi binjira mu ndege ye n'imbwa zifashishwa mu gusaka ibiyobwabwenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages