Gabrielle Union wakunzwe muri filime ‘Think like a man’, mu mashusho yaciye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko yishimiye ubuhanga bw’uyu muhanzikazi wo muri Nigeria yise umwamikazi, nyuma yo guhura nawe avuye ku rubyiniro.
Ati “Tems ni umwe wenyine ubaho, uyu ni umwamikazi.”
Uyu muhanzikazi Temilade Openiyi (Tems), kuva yatangira kugaragara mu ruganda rwa muzika mu 2020, ibyamamare bizwi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barimo Snoop Dog, bikomeje kugaragaza ko bishimiye impano y’uyu mukobwa, uherutse no gutwara igihembo cya ‘Grammy Awards’ ya 2022.
Tems ni umuhanzikazi w’imyaka 27, yavutse tariki 17 Kamena 1995 mu mujyi wa Lagos muri Nigeria.
Yamenyekanye ku ndirimbo zakunzwe cyane zirimo Crazy things, Free mind, Essence, Higher n’izindi.
Abahanzi bo muri Nigeria barimo Burna Boy na Rema, nabo bari mu bataramiye abitabiriye umukino wa ‘NBA All-Star Game’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!