Nyuma y’aho Gakondo Group yari imaze igihe kirenga ukwezi idakora ibikorwa byayo bitandukanye, kuri ubu mu rwego rwo kurushaho gukangurira urubyiruko kudatatira umuco gakondo, berekeje mu Ntara y’Iburengerazuba aho bagiye gusura ibikorwa by’urubyiruko rwaho.
Aganira na IGIHE, Massamba Intore washinze Gakondo Group yagize ati: “ Ubu nyuma y’igihe gisaga ukwezi dusa naho Gakondo Group tutagaragara cyane, ubu dufite ibikorwa byinshi bitandukanye dutegura gukora, niyo mpamvu twerekeje i Ngororero aho tugiye gufasha urubyiruko rwaho gusobanukirwa n’amateka igihugu cyagize ameza ndetse n’amabi nk’urubyiruko turusheho guharanira kwiteza imbere n’igihugu muri rusange”.
Mu rwego rwo kurushaho gutaramira abakunzi babo kuri uyu munsi tariki ya 3 Gicurasi 2013 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba barataramira kuri Hotel des Milles Collines.
Umva indirimbo " Arihehe" ya Massamba Intore.



















TANGA IGITEKEREZO