Abahanzi 11 bari mu irushanwa rya PGGSS III bazerekeza kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi mu Karere ka Gicumbi, Intara y’i Burengerazuba gukorerayo igitaramo kizasoza ibindi bya ’playback’ (kuririmba hakoreshejwe CD) mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III.
Amakuru IGIHE dukesha ubuyobozi bwa East African Promoters avuga ko nyuma y’iki gitaramo abahanzi bazaruhuka icyumweru kimwe nuko nyuma yaho bagakomeza ibitaramo ariko noneho baririmba ku buryo bwa Live (LIVE Music).
Iki gitaramo gisoza ibya playback kizabera muri Gare ya Gicumbi guhera saa munani z’amanywa.
Dore gahunda y’uko ibitaramo bya Live bizaba n’aho bizabera:
- 29 Kamena - Kigali
- 6 Nyakanga - Muhanga
- 13 Nyakanga - Musanze
- 20 Nyakanga - Rubavu
- 20 Nyakanga - 26 Nyakanga - Imyitozo ikaze ya Live
- 27 Nyakanga - Kuvamo kw’abahanzi 5 - Serena Hotel
- 10 Kanama - Igitaramo gisoza irushanwa rya PGGSS III - Stade Amahoro i Remera
Kuri iyi tariki ya 10 Kanama nibwo hazatangazwa umuhanzi uzaba wegukanye umwanya wa mbere muri iri rushanwa rya Primus Guma Guma SUoer Star. Uyu muhanzi azahita ahabwa miliyoni 24 z’amanyarwanda.
Kanda HANO urebe amafoto mashya y’ibitaramo bya Roadshow ziheruka kuba zose



















TANGA IGITEKEREZO