Gisa Cyinganzo ni umuhanzi umaze gukorana indirimbo n’abahanzi benshi batandukanye, kugeza ubu Gisa ni umwe mu bahanzi barimo kuzamukana imbaraga muri muzika nyarwanda aho usanga abantu bakurikirana ibihangano bye ndetse na muzika nyarwanda muri rusange, usanga bibaza kuri ejo hazaza he. Bimwe mu bituma avugwaho cyane, ni ugukorana n’abahanzi benshi indirimbo, aho usanga bifuza ko yabafasha gukora ‘Chorus’ ibyo bita ‘inyikirizo’ mu ndirimbo zabo ari benshi.
Mu bahanzi amaze gukorana nabo harimo: TBB, Paccy, P Fla, Bruce Melodie, Amag The Black, Benzo, Marshall Mampa ndetse n’abandi benshi.
Kuri ubu usanga abanyamakuru benshi b’imyidagaduro bavuga kuri uyu musore, mu gihe mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 3, Gisa ariwe urimo gufasha Kaminchi amukorera inyikirizo z’indirimbo ze, umunyamakuru w’imyidagaduro akaba n’umushyushyabirori Mc Tino yatangaje ko afite amatsiko yo kuzareba ejo hazaza ha Gisa.
Gisa ni umuhanzi ukora injyana ya R&B, akaba anaheruka gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo “Inkombe”.
Reba amashusho y’indirimbo "Inkombe" ya Gisa.



















TANGA IGITEKEREZO