00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisa yagarukanye amashagaga mu muziki

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 October 2025 saa 07:36
Yasuwe :

Umuhanzi Gisa cy’Inganzo wari umaze igihe nta ndirimbo nshya, yavuze ko yagarutse bundi bushya ndetse ari mu mishinga myinshi irimo album ye nshya n’indi yahuriyeho n’undi muhanzi, atatangaje amazina.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, ubwo yari abajijwe icyo ateganyiriza abakunzi be, nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise ‘Ku Mutima’.

Ati “Icya mbere ndi gukora kuri album yanjye nshya. Ikindi mfite na album ndi gutegurana n’undi muhanzi ntatangaza amazina kuri ubu.”

Uyu muhanzi yanavuze ko nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye iheruka, ubu ari kwitegura kuzashyira hanze indi mu Ukwakira 2025, kuko ashaka gukorera ku muvuduko wo hejuru mu muziki.

Ati “Abakunzi banjye nagiye mbicisha irungu, ubu ni cyo gihe ngo babone ko bishoboka ko nabamara inyota nkajya mbaha ibihangano ubutitsa.”

Gisa kuri ubu ari hanze y’u Rwanda, na ho akaba yaragiyeyo mu bikorwa birimo n’ibya muzika.

Reba indirimbo nshya ya Gisa


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages