Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2013, umuhanzi Goreth Uzamukunda, usanzwe umenyerewe ku izina rya ’Maman Gospel’, yerekeje mu gihugu cy’Afurika y’Epfo mu gitaramo yatumiwemo.
Urubuga rwandagospel.com ruvuga ko yitabiriye igiterane yatumiwemo na Minisiteri y’ivugabutumwa yitwa "Kwansiza Bantu’, aho biteganijwe ko azaririmba kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru.
Goreth Uzamukunda, asanzwe amenyerewe mu biterane binyuranye muri Afurika y’Epfo.
Biteganijwe ko agaruka mu Rwanda kuwa 7 Kamena 2013.
Umujyanama we, Costa Sebatware, avuga ko uyu muhanzi yari yaratumiwe mu giterane kizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ariko ko atazacyitabira kuko yabuze impapuro z’inzira.



















TANGA IGITEKEREZO