Ni ubwa mbere bibayeho mu mateka ko abahanzi bo muri Afurika bashyirirwaho icyiciro cyihariye kuko bajyaga bahatana n’abandi bahanzi bo ku isi hose rimwe na rimwe utwaye igihembo bigafatwa nk’ibidasanzwe.
Nubwo hari ibyiciro bitatu byongewemo, hakuwemo n’ibyiciro bibiri birimo umuhanga mu gutunganya indirimbo n’umwanditsi mwiza w’indirimbo.
Iryo tangazo riri ku rubuga rwa Grammy risobanura ko Best African Music Performance, Best Alternative Jazz Album na Best Pop Dance Recording ari byo byongewemo.
Umuyobozi wa Recording Academy, Harvey Mason Jr. yavuze ko biriya byiciro bimaze igihe bihatana n’ibindi kandi ko igihe cyari kigeze ngo Abanyafurika bihabwe umwanya wihariye.
Buri mwaka abayobozi bategura Grammy baterana kabiri bakiga ku busabe bw’injyana ziba ziri ku isoko bagendeye ku byifuzo by’abantu batandukanye cyangwa se ibihugu biba bifite imiziki igezweho muri ibyo bihe. Iyo abayobozi basanze izo njyana zisabirwa kujya mu zihatanira ibihembo zibikwiriye kandi zujuje ibisabwa, barazemeza bagatangaza ibyiciro bazigeneye.
Impamvu yashingiwe mu kugenera icyiciro kihariye umuziki w’Afurika ubuyobozi bwa Recording Academy itegura ibihembo bya Grammy, bwasobanuye ko Afrobeats yagwije igikundiro kuva mu 2017.
Bahereye ku mibare ya Spotify bavuga ko yazamutse kuri 550% mu kumvwa cyane. Iyi mibare rero yayishyize ku rutonde rw’injyana ziri gukundwa mu isi y’umuziki ariyo mpamvu yatekerejweho.
Bamwe mu bahanzi bahatanye mu cyiciro cya Best African Music performance harimo Ayra Starr ufitemo indirimbo yitwa Rush iri mu zumviswe cyane kuri Spotify dore ko miliyoni 300 zayumvise kuri ruriya rubuga rucuruza imiziki.
Indirimbo yitwa Amapiano ya Asake na Olamide nayo ihatanye muri kiriya cyiciro cyashyiriweho Abanyafurika. Izindi ndirimbo zihatanye muri kiriya cyiciro zirimo Water ya Tyla, Unvailable ya Davido na Musa Keys.
Umuhanzi Burna Boy ahatanye mu byiciro bitatu birimo; Best Global Music Album, Best Melodic Rap performance na Best African Music Performance akaba azanaririmba mu birori byo gutanga ibihembo ku itariki 05 Gashyantare 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!