AKA n’inshuti ye Tibz Motshoane barashwe muri Gashyantare 2023 barasiwe muri restaurant mu mujyi wa Durban muri Afurika y’Epfo.
BBC yanditse ko abarashe AKA n’inshuti ye bari bishyuwe ariko ntabwo Polisi yagaragaje impamvu bishyuriwe kwica AKA.
Biteganyijwe ko abatawe muri yombi bazagezwa mu rukiko ku wa Kane tariki 29 Gashyantare 20204.
Umuyobozi wa Polisi yo mu mujyi wa kwa Zulu-Nathal, Lt Gen Nhlanhla Mkhwanazi mu itangazo ryasohotse ku wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024, yasobanuye ko AKA yarashwe bamwiteguye kuva ku Kibuga cy’indege kugeza aho yarasiwe.
Icyakora Tibz bari kumwe we ngo yabigendeyemo kuko kuko atari muri gahunda yo kuraswa.
Muri iryo tangazo rya polisi risobanura ko hari uwaherekeje AKA kuva ku kibuga cy’indege, uwatanze imbunda yamurashe n’uwari inyuma y’icyo gikorwa cyo kumurasa.
Bamwe muri abo barindwi bafashwe, polisi yasanze hari ubundi bwicanyi bakurikiranyweho bakoze mu bihe bitandukanye.
Hatangajwe ko ifatwa ry’abo bantu ryaturutse ku mashusho yafashwe na camera zo ku nyubako.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!