Mützig Amabeats izabera i Kigali iteganyijwe ku wa 26 Ugushyingo 2022. Yeteguwe na Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cyayo cya Mützig.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira nyuma ya Rubavu , Musanze, Huye na Rusizi hari hatahiwe Rwamagana, ahahuriye Selecta Danny na Dj Montage .

Selecta Danny yatsinze Dj Montage ku majwi 58% undi afite amajwi 42%, bihita bimuhesha itike imujyana ku cyiciro cya nyuma aho azasanga Dj Rugamba, Dj Khizbeats, Dj Buster na Dj Ftrucker.

Dj Rugamba yageze ku cyiciro cya nyuma cyo guhatanira imbere y’abakunzi b’umuziki bahuriye i Musanze aho yatsindiye Dj Kavori. Dj Buster yatsindiye i Rusizi, astinze Dj Foxxy.

Dj Khizbeats we yageze ku cyiciro cya nyuma yo guhatana na Dj Muu bari bahuriye i Huye, mu gihe DJ FTrucker yitwaye neza mu gitaramo cyabereye i Rubavu ahigitse DJ Illest.

Muri iri rushanwa, uwa mbere azahabwa amasezerano y’imikoranire na Mützig mu gihe cy’umwaka n’igihembo cya miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda.

Azajya ahabwa 1,500,000 Frw buri kwezi mu gihe cy’umwaka n’ibikoresho bimufasha gukomeza umwuga we bifite agaciro ka miliyoni eshanu.

Ibindi azahabwa harimo ibiraka bine azishyurwamo miliyoni 5 Frw ndetse n’ibicuruzwa bya Bralirwa bya buri kwezi bihwanye na 300,000 Frw.

Uwa kabiri na we azagirana amasezerano na Mützig, hiyongereho igihembo cya miliyoni 12 Frw ku mwaka, akazajya ahabwa miliyoni imwe buri kwezi n’ibikoresho byo gucurangiraho bifite agaciro ka miliyoni 2 Frw.

Ibindi azahabwa birimo ibiraka bine azishyurwamo miliyoni 1,200,000 Frw, ndetse n’ibicuruzwa bya Bralirwa bya buri kwezi bihwanye na 300,000 Frw.

Uzegukana umwanya wa gatatu azahabwa miliyoni 2,5 Frw.

Aya marushanwa ari muri gahunda yo gufasha abanyempano n’abafite ibikorwa by’iterambere mu cyiswe ’Never Stop Starting’ yashyizweho n’uruganda rwa Bralirwa, rumaze imyaka 65 rukorera mu Rwanda.

Selecta Danny yinjiye kuri uyu muri batanu bahize abandi bakagera ku cyiciro cya nyuma cy'irushanwa
Selecta Danny yinjiye kuri uyu muri batanu bahize abandi bakagera ku cyiciro cya nyuma cy'irushanwa
Selecta Danny ni umwe muba Dj bakiri bato bakomeje  gutanga icyizere aherutse gutsindira imodoka ya Benz ifite agaciro ka Miliyoni Frw 25 mu irushanwa rya DJ Battle Competition
Selecta Danny ni umwe muba Dj bakiri bato bakomeje gutanga icyizere aherutse gutsindira imodoka ya Benz ifite agaciro ka Miliyoni Frw 25 mu irushanwa rya DJ Battle Competition
Muri iri rushanwa abakunzi b'umuziki naho bahitamo umu-Dj babona wabacurangiye neza , amajwi yabo ahabwa umwanya mu kugena utsinda
Muri iri rushanwa abakunzi b'umuziki naho bahitamo umu-Dj babona wabacurangiye neza , amajwi yabo ahabwa umwanya mu kugena utsinda
Dj Montage ntiyahiriwe n'uyu munsi
Dj Montage ntiyahiriwe n'uyu munsi
Abakunzi b'umuziki  baryohewe n'ibi bitaramo bizenguruka igihugu ari nako bica icyaka
Abakunzi b'umuziki baryohewe n'ibi bitaramo bizenguruka igihugu ari nako bica icyaka
Buri wese yabyinaga uko abyumva  bitewe n'umuziki yahawe na DJ
Buri wese yabyinaga uko abyumva bitewe n'umuziki yahawe na DJ