00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hamuritswe amashusho y’indirimbo ‘Ituro’ Yvan Buravan yasize akoze

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 20 August 2023 saa 12:34
Yasuwe :

Nyuma y’umwaka umwe yitabye Imana, Umuryango wa YB Foundation wamurikiye abakunzi ba Yvan Buravan amashusho y’indirimbo uyu muhanzi yatuye ababyeyi be n’abarezi barera umwana ubereye u Rwanda.

Amashusho y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na YB Foundation agaragaramo Ngarambe François Xavier n’umugore we Kagoyire Yvonne Solange, Uwimana Aisha [Ciney], Burabyo Michael (umubyeyi wa Buravan), Mutoni Raissa (mushiki wa Buravan), n’abandi batandukanye.

Ni amashusho agaragaza uburyo umwana arererwa mu muryango kuva akiri muto kugeza akuze akitura ababyeyi be ndetse anakora imirimo itandukanye imuteza imbere n’igihugu cye muri rusange.

“Mwakoze ibinini reka mbiture aka gato, aka karirimbo ni akanyu babyeyi beza…” aya ni amwe mu mugambo agize inyikirizo y’indirimbo “Ituro” aho uyu muhanzi aririmba agaragaza ko ababyeyi bakoze ibikomeye atabona ibyo abitura uretse iyi ndirimbo we yita ko ari akantu gato.

Iyi ndirimbo yumvikanamo ishimwe rikomeye uyu muhanzi avuga ko ababyeyi be bamureze gitore nawe akabakundira ahiga neza.

Bitewe n’agambo ayigize ni indirimbo buri wese ashobora gukoresha ayitura cyangwa se ayiririmbira ababyeyi be cyangwa abamureze.

Iyi ndirimbo ijya kurangira hagaragaramo Burabyo Michael (umubyeyi wa Buravan) yakira ibaruwa asanze ku muryango we yanditsemo amagambo agize iyi ndirimbo.

Ni urwandiko asoma akamwenyura akinjira mu nzu, hagakurikiraho amashusho y’umuryango wa Yvan Buravan uri kumva iyi ndirimbo aho bamukomera amashyi ndetse na we akava mu byicaro bye agasanganira umubyeyi we akamuhobera (ayo ni amwe mu mashusho yafashwe uyu muhanzi akiriho).

Iki ni kimwe mu bihangano bikubiye kuri album ya kabiri ya Yvan Buravan yise “Twaje” yahanze mbere y’uko yitaba Imana ku wa 17 Kanama 2022.

Iyi ndirimbo yashyizwe ahagaragara nyuma igitaramo cyo kwibuka no kwizihiza ibikorwa Yvan Buravan yasize akoze n’ibikomeje gukorwa n’abakunzi be.

Ni ibirori byabereye ku cyicaro cy’umuryango witiriwe uyu muhanzi ‘YB Foundation’ ahari n’ishuri ryigisha abato ibijyanye n’umuco.

Umva indirimbo “ituro” Yvan Buravan yatuye ababyeyi be

Bimwe mu bigize YB Foundation


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages