00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye:Korali Ijuru yagaragaje icyizere cyo guhindura isura y’imyidagaduro

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 28 December 2015 saa 05:33
Yasuwe :

Korali Ijuru ya Katedarali ya Butare, yakoze igitaramo ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Ukuboza 2015, cyasusurukije abatuye i Huye ndetse bamwe bemeza ko ibitaramo nk’ibyo nibikomeza Umujyi wa Huye uzongera kugarura isura nk’iyo wahoranye mu myidagaduro.

Mu gihe hirya no hino mu gihugu iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani ikomeje kwizihizwa n’abahanzi batandukanye, Umujyi wa Huye na wo usa nk’uwatangiye guhindura isura, kuko ibitaramo byasaga nk’imbonekarimwe byatangiye kuza ari byinshi.

Ni mu gihe buri mpera y’icyumweru muri iyi minsi mikuru isoza umwaka haba hateguwe igitaramo.

Ubwo Korali Ijuru ya Katedarale ya Butare yasusurutsaga abasaga 1000 bari bitabiriye igitaramo yakoreye mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Huye, kuri iki cyumweru, Umuyobozi w’aka Karere, Kayiranga Muzuka Eugene, yagaragaje ibyishimo atewe n’uruhare Korali Ijuru isigaye ifite mu gususurutsa abatuye uyu Mujyi.

Meya Muzuka yagize ati “Ni igikorwa cyiza murimo mugaragaza kuko abantu bakeneye kwishima bakidagadura, kandi natwe nk’ubuyobozi tuzakomeza kubashyigikira uko dushoboye”.

Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo babwiye IGIHE ko bishimiye uburyo Umujyi wabo wongeye kugaragaza ubushyuhe, by’umwihariko muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’u Bunani.

Uwiragiye n’ibyishimo byinshi ati “Muri Huye birazwi ko ibitaramo bishyushya umujyi byasubiye inyuma, ariko muri iyi minsi mikuru byatangiye kugaruka, njyewe ndabona bakomereje aha byaba ari byiza, […] abategura ibitaramo bakwiye gufatira aha, urebye aba bantu bose baje mu gitaramo cya Korali Ijuru, bigaragara ko dukunda umuziki”.

Umuyobozi wa Korali Ijuru, Bizimana Pontien na we yavuze ko yishimiye ubwitabire bw’Abanyehuye muri iki gitaramo ndetse abizeza ko bazakomeza kubategurira ibyiza nk’ibi no mu minsi iri imbere.

Korali Ijuru yagaragaje icyizere cyo guhindura isura y’imyidagaduro
Abana bafite ababyeyi baririmba muri iyi korali nabo ntibasigaye inyuma - Copy
iki gitaramo cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Ni igitaramo cyitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .