00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu byose byahindutse akavuyo: Urukiko rwasubiye mu ijoro ryarasiwemo Tupac Shakur

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 August 2026 saa 07:53
Yasuwe :

Ku munsi wa mbere w’urubanza ku wishe Tupac Shakur, ubushinjacyaha bwagaragaje Duane “Keffe D” Davis nk’uwari umuyobozi w’agatsiko washakaga kwihorera, bukamushinja kuba ari we wateguye igitero cyo kurasa uyu muraperi wari icyamamare.

Abatangabuhamya basubije inteko y’abacamanza i Las Vegas mu byabaye mu myaka 30 ishize, mu ijoro Tupac yarasiweho, mu gihe udutsiko tw’abagizi ba nabi twari dufite ijambo rikomeye muri hip-hop yo mu myaka ya 1990 kandi kutizerana hagati y’abapolisi n’abaturage kukabuza iperereza kugera ku makuru menshi.

Davis w’imyaka 63 akurikiranyweho kwica Tupac. Ubushinjacyaha buvuga ko nubwo atari we wakuruye imbarutso y’imbunda yishe uyu muraperi, ari we wateguye icyo gikorwa. Davis ahakana ibyo birego, akaburana avuga ko ari umwere.

Mu gutangiza urubanza, ubushinjacyaha bwavuze ko Davis ari we wari ku isonga ry’abantu bagize uruhare muri icyo gitero.

Umushinjacyaha mukuru wungirije Binu Palal yabwiye inteko y’abacamanza ati “Tubivuge neza, Duane Davis si we wakuruye imbarutso. Ariko ni we wateguye iraswa mu rwego rwo kwihorera ku gukubitwa kwa mwishywa we. Igitangaje ni uko namwe muzabyumva bivuye mu kanwa ka Duane Davis ubwe.”

Abunganira Davis bo bavuze ko iyo nkuru ari “impimbano”, bakavuga ko urubanza rushingiye ku iperereza ryamaze imyaka myinshi rifite inenge. Davis yagiye atandukanya ibyo yavuze mbere n’ukuri, avuga ko mu gitabo cye hari ibyo yahimbye kugira ngo agurishe kopi nyinshi.

Umwe mu bunganizi be, Michael Sanft, yabajije ati “Ni ibihe bimenyetso bafite nyuma y’imyaka 30?”

Umutangabuhamya wa mbere w’ubushinjacyaha yari Garry Dale, wakoraga muri Polisi ya Las Vegas Metropolitan Police Department igihe Tupac yaraswaga muri Nzeri 1996.

Uyu mupolisi yavuze ko yajyanye na Tupac muri ambulance nyuma yo kuraswa. Yavuze ko yamusabye amakuru ku byari byabaye n’uwamurashe, ariko Tupac yanga kugira icyo avuga, agira ati “Tuzabyitaho.”

Urubanza rushingiye cyane ku bushyamirane bwari hagati y’abaraperi bo ku nkengero z’iburasirazuba n’iz’iburengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’intambara z’udutsiko twa Bloods na Crips, byagaragaraga no mu ndirimbo no mu nkuru zo mu myaka ya 1990.

Buvuga ko Davis yari umwe mu bantu batashoboye gukomeza guceceka, kuko hagati ya 1998 na 2003 yagiye atanga amakuru menshi kuri uru iki kibazo.

Ubushinjacyaha buvuga ko Davis yateguye iraswa nyuma y’uko mwishywa we, Orlando Anderson, yari yarwanye na Tupac muri hoteli y’i Las Vegas mbere y’amasaha make ngo uyu muraperi araswe. Buvuga ko Davis yumvaga ibyo gukubita mwishywa we bitagombaga kugenda gutyo gusa.

Tupac yari afite imyaka 25 ubwo yaraswaga nyuma y’umukino w’iteramakofe wa Mike Tyson ku wa 7 Nzeri 1996. Yapfuye nyuma y’iminsi itandatu.

Ubushinjacyaha buvuga ko Davis, wahoze ayoboye agatsiko ka South Side Compton Crips, ari we watanze itegeko ryo kwica Tupac.

Urubanza rwari rumaze igihe kinini rutagira aho rugera, ariko rwongeye kugira imbaraga nyuma y’amagambo Davis ubwe yavuze mu ruhame no mu gitabo yasohoye mu 2019.

Muri icyo gitabo no mu biganiro bitandukanye, Davis yavuze ko yari mu modoka yarashe ku modoka ya Tupac muri iryo joro. Yanavuze ko ari we wahaye Anderson imbunda yakoreshejwe muri ubwo bwicanyi.

Abunganira Davis bavuga ko ibyo yanditse ari ibihimbano kandi bitagombye gukoreshwa nk’ibimenyetso mu rubanza rumaze imyaka 30. Icyakora, umucamanza yemeje ko bishobora gukoreshwa.

Ubwunganizi kandi bushinja iperereza kubura raporo zimwe za polisi, gukoresha ibimenyetso bitizewe no kugira abo buhamya bafite inyungu z’amafaranga cyangwa amateka y’ibyaha. Buvuga kandi ko bamwe mu batangabuhamya bagiye bahindura imvugo zabo uko igihe cyagiye gihita.

Ubushinjacyaha buvuga ko Davis yabonye imbunda ndetse agategura imodoka ebyiri zo kujyana abantu muri club y’i Las Vegas. Imwe muri zo yari Cadillac y’umweru yarimo abandi bagabo batatu, barimo mwishywa we Anderson.

Palal yabwiye inteko y’abacamanza ko nyuma yo kubona imodoka nyinshi n’iya Tupac yari irimo Marion “Suge” Knight, Davis n’abandi bari muri Cadillac bafashe icyemezo cyo guhindukira kugira ngo bahure na Tupac na Knight.

Palal avuga ko Davis, wari wicaye ku mwanya w’umugenzi, yahaye Anderson imbunda, na we akayirasa ku modoka ya Tupac.

Ingrid Stokes, wari hafi y’aho byabereye, yavuze ko we n’inshuti ze bari batwaye imodoka bazenguruka Las Vegas muri iryo joro, baza guhura na Knight na Tupac.

Yavuze ko batangiye kubakurikira bagana muri club, ariko bakabona indi modoka iri inyuma yabo ishaka kubacaho. Bigeze ahantu bahagarara ku matara yo ku muhanda, bahinduranya abashoferi kubera impungenge batewe n’iyo modoka.

Stokes yagize ati “Twari twunamye dukuramo imikandara yo mu modoka, maze twumva urusaku rw’amasasu. Ibintu byose byahindutse akavuyo.”

Ushinjwa kwica Tupac yavuze ko ibyo yanditse mu bitabo bye ari ibihimbano yashyizemo agamije gucuruza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages