Ibi byashimangiwe na Tina Knowles umubyeyi wa Beyoncé. Yavuze ko atewe ishema n’ibyo umukobwa we ndetse na Taylor Swift bari gukora.
Yanditse agira ati “Nibyiza cyane! Kugira ngo ubashe kuzamura ubukungu ntabwo ari ibintu byoroshye! Beyoncé na Taylor Swift! abakobwa bakiri bato bakabasha gukora ibintu nk’ibi, ni byiza cyane ! ntewe ishema n’abo bombi.”
Inyandiko ya New York Times yasohotse ku wa 27 Nzeri 2023 ivuga ko ibitaramo bya Beyoncé biri hafi kurenga inyungu Umujyi wa Beijing winjije ubwo u Bushimwa bwakiraga imikino ya Olympic mu 2008 yinjije miliyani 3.6$.
Ibi bitaramo kandi byatumye Beyoncé akuraho agahigo Madonna yashyizeho mu 2009 ubwo yabaga umuhanzikazi winjije amafaranga menshi mu bitaramo yise “Sticky And Sweet world Tour” byasorejwe i Tel Aviv byinjije asaga miliyoni 408$.
Ibi bitaramo bya “Renaissance World Tour”, byatangiriye i Stockholm muri Gicurasi 2023, nibyo bitaramo bya mbere Beyoncé yari akoze nyuma y’imyaka irindwi yari amaze adakora ibitaramo.
Kenshi na kenshi Beyoncé akunze gukora ibikorwa bigibwaho impaka mu ruganda rw’imyidagaduro ku Isi dore ibi bitaramo byatumye benshi bambukiranya imipaka bava mu bihugu bimwe bajya mu bindi bajya kumureba, biba akarusho ubwo yatangiraga kuzana umukobwa we Blue Ivy Carter ku rubyiniro agaragaza impano ye yo kubyina.
Amashusho ya Blue Ivy muri ibi bitaramo ari mu byatumye benshi bagaruka kuri ibi bitaramo ku mbuga nkoranyambaga.
Muri Kanama 2023 Beyoncé yatanze ibihumbi 100$ yishyuwe Ikigo gitwara abagenzi muri gari ya moshi mu Mujyi wa Washington DC cyemera kongera amasaha yo gutwara abagenzi batindijwe n’igitaramo cye.
Mbere yaho gato nabwo mu Bwongereza, abantu 60,000 bagiye mu gitaramo cya Beyoncé cyabereye i Cardiff, harimo n’abafana bavuye muri Liban, Amerika na Australia.
Ibitaramo by’i Stockholm muri Suède, aho Beyoncé yataramiye abafana 46,000 mu majoro abiri, bivugwa ko byazanye abantu bavuye hirya no hino ku Isi, byatumye iki gihugu kigira izamuka ry’ibiciro rya 9.7% rirenze iryari ryitezwe muri Gicurasi 2023.
Intangiriro z’ibi bitaramo muri Suède ryateye ukwiyongera kw’abakenera amafunguro n’amacumbi byo muri hoteli na za restaurant kwagaragaye mu ibarurishamibare ry’ubukungu bw’iki gihugu.
Igitaramo cya nyuma Beyoncé yaraye agikoreye mu mujyi wa Kansas muri leta ya Missouri gifunga uru rugendo rw’ibitaramo yari amazemo amezi ane.
Amafaranga aracyiyongera kuri Beyoncé dore ko ubu ari mu myiteguro yo kumurika filime y’ibi bitaramo bye iri gukorwa na AMC biteganyijwe ko izasohoka mu Ukuboza 2023.
Ibi bije nyuma ya Taylor Swift nawe watangarije abafana be ko azabamurikira filime y’amasaha abiri n’iminota 45 igaruka ku bitaramo bye bya “The Eras Tour” izasohoka ku wa 13 Ukwakira 2023 yashowemo hagati ya miliyoni 10$ na 20$.







Ibitekerezo 0