00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyishimo bya Alyn Sano wakoranye indirimbo na Bensoul ugezweho muri Kenya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 July 2025 saa 08:20
Yasuwe :

Aline Shengero Sano umaze kumenyekana mu muziki nka Alyn Sano, yagaragaje ko ari mu byishimo nyuma yo kwifuza gukora na Bensoul ugezweho muri Kenya ndetse akaba yabashije kubigeraho.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yavuze ko yamaze gukorana indirimbo n’uyu musore ugezweho mu ndirimbo zitandukanye zirangajwe imbere, na “Extra Pressure” yakoranye na Bien wahoze muri Sauti Sol.

Iyi ndirimbo bari kuyikorera muri Kenya. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Run, wahoze azwi nka Producer David mu Rwanda.

Alyn Sano yasobanuye ko igitekerezo cyo gukorana na Bensoul cyaturutse ku buryo akunda uyu muhanzi, yaba mu miririmbire cyangwa imyandikire n’ibindi byose biranga umuhanzi mwiza.

Ati “Ndi umufana we cyane, kuko nkunda uburyo yandikamo, imiririmbire ndetse n’ibindi byose biranga umuhanzi mwiza arabifite. Afite impano idasanzwe, ikindi afite abafana ntakwanga nanjye mfite abafana atakwanga. Duhuje imbaraga twembi nzi ko bizagira umumaro mu muziki wacu ndetse no ku bihugu byacu muri rusange. Rero, amata yabyaye amavuta.”

Iyi ndirimbo Alyn Sano yavuze ko atavuga neza igihe izajya hanze, gusa agaragaza ko atari kera cyane, kuko azi ko abakunzi nabo bakwifuza kumva indirimbo nk’iyi. Yavuze ko ubu ikigiye gukurikiraho ari ugushaka uburyo yafatwa amashusho mu minsi ya vuba.

Bensoul ubusanzwe yitwa Benson Mutua. Ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse acuranga ibyuma bitandukanye bya muzika. Yavutse ku wa 4 Werurwe 1996.

Yamenyekanye cyane mu 2019 ubwo yabaga umuhanzi wa mbere wasinyishijwe muri Sol Generation Records, label yashinzwe n’itsinda rya Sauti Sol.

Guhera ubwo yatangiye kumenyakana mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Lucky” yatangiriyeho, “Favorite Song”, “Forget You” n’izindi zitandukanye na “Extra Pressure ubu iri mu zigezweho yahuriyemo na Bien Aime.

Alyn Sano nawe agezweho mu ndirimbo zirimo “Fire”

Alyn Sano yahuriye mu ndirimbo na Bensoul

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages