Icyamamare mu muziki no mu biganiro ku ma televiziyo, Christina Aguilera, biteganijwe ko aba ari i Kigali mu Rwanda kuri uyu wa 26 Kamena 2013.
Aje mu butembere aho anateganya kugaragara mu bikorwa by’urukundo nyuma y’urugendo yagiriraga i Amsterdam mu Buholandi.
Christina Aguilera, usanzwe ahagarariye (ambassadrice) Ishami ry’Umuryango wita ku Biribwa (World Food Program) muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Muri izi ngendo ari kumwe n’umukunzi we Matthew Rutler.
Urubuga christina-news.net, rwagaragaje amwe mu mafoto y’iki cyamamare hamwe n’uyu mukunzi we Matthew bari mu ndenge, aho batangarije ko bari kujya muri Amsterdam.
Mu 2010, Christina Aguilera yasuye igihugu cya Haïti, nk’intumwa y’Umuryango w’Abibumbye.
U Rwanda rukunze gusurwa n’ibyamamare mu bikorwa binyuranye by’urukundo; harimo nka Jordan Sparks, Solange Knowless, Angelina Jolie n’abandi.
Zimwe mu ndirimbo Christina Aguilera aheruka gusohora ziri kubica bigacika:



















TANGA IGITEKEREZO