00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitutu cy’Abanyafurika cyatumye Meek Mill yivuguruza

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 22 January 2024 saa 05:57
Yasuwe :

Umuraperi Meek Mill yisubiyeho, asubiza Abanyafurika bamwibasiye ku mbuga nkoranyambaga, ko atari agamije kubibasira ubwo yabazaga niba muri Nigeria na Afurika y’Epfo bumva imiziki yo muri Amerika.

Abinyujije kuri X, Meek Mill yisubiyeho ku magambo aherutse gutangaza abaza niba muri Afurika y’Epfo na Nigeria bajya bumva umuziki wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Icyo gihe Meek yari yabajije ati “Ese buriya abantu benshi bajya bakina umuziki wanjye muri Afurika y’Epfo, ndibuka nkorerayo igitaramo mu myaka mike ishize. Ni gute mwese mwumva umuziki wacu muri Afurika y’Epfo, mukoresha uruhe rubuga, cyangwa muri Nigeria?”

Uyu muraperi uri mu bamaze igihe mu muziki, agishyira hanze ubu butumwa, bamwe mu Banyafurika bakoresha urubuga rwa X, bamwibasiye, bamushinja gusuzugura Umugabane wa Afurika n’Abanyafurika muri rusange.

Nyuma yo kwibasirwa, Meek Mill yisubiyeho ku magambo yatangaje, asobanura ko yashakaga kumenya uburyo abantu bumva bakanakina imiziki ye muri Afurika kuko abayisakaza iwabo, bamubwiraga ko badafite uburenganzira bwo kuyisakaza kuri uyu Mugabane.

Yagize ati “Narindi kubaza uburyo bumva imiziki yanjye muri Afurika, ndashaka gukurikirana ubucuruzi bwanjye. Nta n’umwe mu bo dufitanye amasezerano uvuga ko afite uburenganzira bwo kuyisakaza kuri uwo mugabane.”

Uyu muraperi w’imyaka 36 yakomeje avuga ko yifuza gukurikirana uburyo umuziki we ubyara amafaranga, ko atari azi imbuga muri Afurika y’Epfo bakoresha bakina umuziki akora.

Igitutu cy'Abanyafurika ku mbuga nkoranyambaga, cyatumye Meek Mill yisubiraho ku magambo yari yatangaje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages