Abahanzi bo hambere bagiye bakora ibihangano bigakundwa, barashaka gukumira amatsinda akoresha ibihangano byabo mu bikorwa bitandukanye nko mu makwe, mu tubari no mu bindi bitaramo.
Nk’uko bigenda bigaragara, ibyinshi mu bihangano byo hambere bikunda kwifashishwa n’amatsinda y’abacuranzi mu bitaramo bakunda kwita ‘Ibisope’ bakorera mu tubari ndetse bakanabicuranga mu makwe no mu bindi birori bitandukanye, bakabasha kubibonamo amafaranga kandi atari bo babihimbye.
Mu rwego rwo kubikumira, harateganywa gushingwa ishyirahamwe rishinzwe kurengera ibihangano by’abahanzi, nk’uko Mimi La Rose, umwe mu bari bagize ‘Orchestre Impala’ ya kera akaba ari no mu bubatse inshya yabitangaje mu kiganiro Star Forum gica kuri radio Voice of Africa.
Yagize ati: “Ni ishyirahamwe rifite gahunda yo kurengera ibihangano by’abahanzi bose bazemera kurizamo.”
Alain Mukurarinda, umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, akaba n’umuhanzi, we avuga ko kugeza ubu nta tegeko na rimwe rihana umuntu usubiramo ibihangano by’umuntu, kuko irihari riteganya ko hashobora kubaho ubikora.



















TANGA IGITEKEREZO