Akarere ka Huye gafatwa nka kimwe mu bicumbi by’ubuhanzi mu Rwanda ntikazaberamo igitaramo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star kuri iyi nshuro yaryo ya gatatu kuko abaritegura babuze ahantu hisanzuye hakorerwa icyo gitaramo.
Aganira na IGIHE, Mushyoma Joseph umenyerewe ku izina rya Bubu yagize ati “Ubusanzwe twakoreraga igitaramo muri Stade Kamena ya Huye, umwaka ushize kuko yari iri kuvugururwa twagikoreye kuri Musee, ariko naho twaje gusanga ari hato cyane bityo tubura ahandi twahita twahita twimurira icyo gitaramo muri Huye.”
Mushyoma akomeza avuga ko baje kubwirwa ko bashobora gukorera icyo gitaramo muri stade ya HVP Gatagara ariko bigahurirana n’uko babwiye aho hantu baramaze kurangiza gutegura gahunda ntacyo bayihinduraho.
Kuri iyi nshuro igitaramo cya “Guma Guma” cyagombaga kubera mu Karere ka Huye cyimuriwe mu Karere ka Nyanza.
Mu Karere ka Huye haturuka abahanzi benshi bigaragaje cyane mu Rwanda. Kaminuza Nkuru y’u Rwanda iri i Huye nayo yagiye ivumburirwamo impano z’abahanzi barimo Tom Close, wegukanye iri rushanwa ku nshuro ya mbere, Dream Boyz, Urban Boyz, Miss Jojo, Liza Kamikazi, Bull Dogg, Franky Joe, Ganzo, Queen Cha, n’abandi.
Akarere ka Huye kandi gafite umwihariko w’uko ari ko katangirijwemo amarushanwa yo guhemba abahanzi ya Salax Awards binyuze mu kiganiro Salus Relax kinyura buri cyumweru kuri Radiyo Salus ya Kaminuza.



















TANGA IGITEKEREZO