Uyu muhanzi ugiye kumara ukwezi ku mugabane w’i Burayi yihanganishije abari bamutegereje, bakamubura avuga ko byatewe n’ikibazo cyabaye hagati ye n’uwateguraga ibitaramo.
Mu bisobanuro yatanze yagize ati “Ndisegura ku bakunzi banjye b’i Paris kubwo kutubahiriza amasezerano k’uwateguye igitaramo byatumye ntaririmbira abakunzi banjye.”
Davis D avuga ko yakoze ibishoboka byose harimo no kubahiriza amasaha ariko birangira atabonaye n’abakunda ibihangano bye.
Ati “Njye nagereye ku gihe ahari kubera igitaramo ariko ntibyakunze ko kontaramira abakunzi banjye ku mpamvu zitanturutseho.”
Ku bazi umujyi wa Paris, iki gitaramo cyari kubera 93 Rue de Stalingrad 93100 Montreuil. Kuwa Gatanu tariki 9 Nzeri yari yabanje gutaramira mu mujyi wa Lille.
Davis D aheruka mu Burayi ku wa 11 Nyakanga 2022 aho yari yatashye atarangije ibitaramo kuko viza ye yari igiye kurangira.Uyu muhanzi yasubiye kuri uyu mugabane ku mugoroba wa tariki 14 Nyakanga 2022.
Nyuma yo kuva mu Bufaransa arateganya gukomereza ibitaramo bye mu Budage, Pologne n’ahandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!